Ni uruhare rw’abanyamakuru ku kwerekana ukuri ku byabaye muri Jenoside -Mukabaramba
Abanyamakuru bo mu Rwanda baributswa ko ari uruhare rwabo rwo kuvuga ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakibuka no gukoresha ubunyamwuga bwabo bimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ibi babisabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alvera Mukabaramba, mu mugoroba wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside, wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 10/4/2015.

Yagize ati “Ndasaba abanyamakuru gufata iya mbere bakagaragaza ukuri ku byabaye, bakarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside bivuye inyuma kuko itangazamakuru rifite imbaraga zo kumenyekanisha ukuri.
Kugira ngo babikore neza bagomba guhora bahugurwa ari ibirebana n’amateka ndetse n’ibirebana na Jenoside.”

Yakomeje atangaza ko abanyamakuru bakwiye guhora baharanira ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushinga imizi, banga akarengane bakanavugisha ukuri bagamije kubaka u Rwanda, bibuka kuba umuco w’amahoro ariko bakanakundana hagati yabo.
Yabitangaje abihereye ku kuba itangazamakuru ryarifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, aho hari bamwe mu banyamakuru bayiguyemo mu gihe abandi barimo gushishikariza Abanyarwanda kwica bagenzi babo.

Sehene Ruvugiro, umwe mu banyamakuru warokotse Jenoside wakoraga mu Kigo k’Igihugu cy’Itangazamakuru cyari ORINFOR icyo gihe, yatangaje ko yakozemo afatwa nk’inyenzi ndetse bikamuviramo kwirukanwa.
Yibuka inshuro imwe yavugiye kuri radiyo ati “Hari umuntu witwa Mukwiye Martin baramumpaye ngo amenyereze tugeze muri Studio mvuga igihe kinini kumurusha ariko yaje kugira akaga bari bamwishe bamubwira bati iriya nyenzi iyo iza kuvuga ibyazo wari kuvuga iki?”

Ikindi yatangaje ko yibuka ni uburyo abakozi bakoranaga bahoraga bamukekaho ko atwara abantu mu nkotanyi, kugeza n’aho akabari yasohokeragamo bahitaga ko ari ho byose bikorerwa. Ntibyateye kabiri kuko yaje kwirukanwa muri ORINFOR ahita na we ajya mu nkotanyi.
Mu kiganiro Tom Ndahiro, umunyamakuru w’umushakashatsi yatanze, yagaragaje uburyo abanyamakuru bakwiye gusesengura amakuru batara, kuko amenshi aba yuzuyemo gupfobya no gusesereza abarokotse Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka cy’uyu mwaka cyakozwe ku bufatanye n”Ikigo k’igihugu k’Itangamakuru (RBA) gifatanyije n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), mu rwego rwo kwibuka abanyamakuru bose bazize Jenoside, ari abazize ubwoko bwabo n’abazize kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uretse abandi banyamakuru bazize Jenoside bibutswe kuri uyu mugoroba, RBA yo ubwayo yibutse abanyamakuru n’abari abakozi bamaze kumenyekana bazize Jenoside bakoreraga icyahoze ari ORINFOR mbere ya Jenoside.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uruhare rw’abanyamakuru mu kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi rurakenewe kugira ngo amahanga amenye ukuri