Ngororero: Bakiriye urumuri rw’icyizere
Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itanu, kuri uyu wa 10 Mutarama 2014, nibwo urumuri rutazima rw’icyizere rusesekaye mu ishuri rikuru rya Nyange (Ecole Superieur de Nyange), ruturutse ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ni mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rumuri rukaba rugiye gucumbikirwa muri iryo shuri ahiciwe abana mu 1997, ubu bakaba barashyizwe mu ntwari ku rwego rw’Imena.

Uru rumuri ruzahamara iminsi 3 rugashyikirizwa akarere ka Kamonyi. Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat, Jean Damscene Ntawukuriryayo.
Hitabiriye kandi minisitiri w’umuco na siporo, Mitari Protais, hamwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’igihugu.
Biteganyijwe ko abarokotse Jenoside hamwe n’ababonye ibyabereye i Nyange batanga ubuhamya. Nyuma y’iyi mihango, turabagezaho uko iki gikorwa cyarangiye.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 07/01/2014 hatangiye igikorwa cyo kuzengurutsa urumuri rw’icyizere rutazima mu turere twose tw’igihugu. Iki gikorwa kizamara iminsi 100 ibanziriza icyunamo nyirizina kizatangira tariki 07/04/2014.



Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|