Ngoma: Imibiri y’Abatutsi 5142 bazize Jenocide yashyinguwe mu cyubahiro

Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cya Jenocide, imibili 5142 yakuwe mu nzibutso zitari zimeze neza mu mirenge ya Mugesera,Zaza,Karembo na Gashanda yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Zaza.

Kwimura imibiri iri mu nzibutso zitameze neza igashyirwa mu rwibutso rumeze neza bigamije kurushaho guha icyubahiro abazize Jenocide ndetse hanabungwabungwa ibimenyetso by’amateka ya Jenocide; nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi.

Amadanduku arimo imibiri 5142 y'Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro i Zaza.
Amadanduku arimo imibiri 5142 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro i Zaza.

Uwaje ahagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide ku rwego rw’igihugu, Ndahigwa Jean Louis, yashimye cyane abacitse ku icumu rya Jenocide bemeye ko imibiri yababo yimurwa.

Yagize ati “Nagirango nshimire imiryango yemeye iki gikorwa kuko iki gikorwa cyiremereye. Kongera gushyingura imibiri ni igikorwa kiremereye ku bacitse ku icumu ariko nta kundi byagenda tugomba kubashyira ahantu tuzajya tuza kubunamira”.

Misa yo guherekeza abashyinguwe yasomwe na Musenyeri Filipo Rukamba.
Misa yo guherekeza abashyinguwe yasomwe na Musenyeri Filipo Rukamba.

Umwe mu bacitse ku icumu wo mu murenge wa Mugesera akaba n’umupadiri, witwa Ishi Matata, mu buhamya yatanze yagaragaje ukuntu yatangiye kubura abe bicwa guhera mu myaka ya 1963.

Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA)mu karere ka Ngoma, Gihana Samson, yavuze ko abacitse ku icumu muri aka karere bamaze kugira aho bigeza kandi ko baharaniye kwigira ariko ngo haracyari abandi badafite amacumbi ndetse bakinafite ibindi bibazo by’ubuzima.

Honorable Damascene atanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda ya Jeanocide, yagaragaje uburyo abantu bitwa ko ari abahanga babibaga inzangano hagati y’Abanyarwanda kugera aho bamwe bashyizeho amategeko 10 bitaga aybahutu. Aya mategeko ngo yari agamije kubiba urwango hagati y’abahutu n’abatutsi.

Nyuma yo gushyingura mu cyubahiro hashyizwe indabo ku rwibutso n'imbaga yari yitabiriye iki gikorwa ari benshi.
Nyuma yo gushyingura mu cyubahiro hashyizwe indabo ku rwibutso n’imbaga yari yitabiriye iki gikorwa ari benshi.

Gushingura mu cyubahiro byabimburiwe na misa yasomwe na Munsenyeri wa diyoseze Gatorika ya Butare, Frippo Rukamba nawe ukomoka mu murenge Zaza.

Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenocide kunshuro ya 19 Jenocide yakorewe Abatutsi igira iti “Twibuke Jenocide yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka