Ndi Umunyarwanda idufashe kurwanya amacakubiri aho ariho hose - Depite Mujawamariya
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Depite Mujawamariya Berthe yibukije abatuye mu kagari ka Nasho, umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe ko bakwiye gushyigira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko igamije guca amacakubiri yatumye habaho Jenoside.
Mu biganiro yatanze kuri uyu wa 09/04/2014 Depite Mujawamariya Berthe yibukije abari mu biganiro byo kwibuka ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa kuko bose ari Abanyarwanda, asaba ko baharanira ko abuzukuru n’abuzukuruza bazabaraga igihugu kizima kizira amacakubiri yo yaranze igihugu cyacu ari nabyo byatumye habaho Jenoside.
Depite Mujawamariya yasobanuriye abatuye akagari ka Nasho ko mu gihe cya Jenoside Abanyarwanda bari barataye indangagaciro zibaranga nk’Abanyarwanda, bityo bakaba bakwiye kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko igamije kugarura indangagaciro nyarwanda zizira amacakubiri.

Abatuye mu kagari ka Nasho kandi baganirijwe ku mikorere y’ubutabera aho Depite Mujawamariya yabibukije ko ubutabera bubabereye buhari kandi ko burenganura buri wese, akaba yababwiye ko nta mpamvu yo kerengana kandi ubutabera bwarabegerejwe.
Depite Mujawamariya yasabye abatuye umurenge wa Mpanga kimwe no mu karere kose ka Kirehe gukomeza kwibuka kandi biyubaka aho yasabye n’abaturage muri rusange gufatanya muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|