Naganiriye n’urupfu - Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga Théoneste

Ngiruwonsanga Théoneste warokokeye Jenoside ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangungu, ubu akaba ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi, avuga ko yageze imbere y’urupfu, akaruganiriza ntirumusubize, gusa ku bwa Nyagasani akaza kurokoka imihoro y’abicanyi.

Ngiruwonsanga yagarutse ku buhamya bwe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuri ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, igikorwa cyayobowe na Perezida Paul Kagame, kikitabirwa n’abandi banyacyubahiro benshi.

Ngiruwonsanga wari umwana w’imyaka 14 wigaga mu mashuri abanza mu gihe cya Jenoside, avuga ko mbere ya Jenoside gato imiryango y’Abatutsi n’uwabo urimo, yari itunzwe n’ubwoba.

Avuga ko n’aho yigaga bahoraga babatoteza ku buryo yabonaga ko hari ikintu kibi kibategereje.

Ati “Aho twigaga ku mashuri twaratotezwaga, abana twigana bakadutoteza, abarimu bakadutoteza, bagira bati benewanyu bateye Igihugu ariko muzabyishyura. Twabayeho mu bwoba, umuntu akabona ko byanze bikunze hari ikintu bihatse kandi gikomeye. Imbarutso rero yabaye urupfu rwa Habyarimana, kuko tumaze kumva ko yapfuye papa yafashe icyemezo cy’uko duhunga anadusaba kugenda dutatanye, nkibuka ko njye najyanye na we”.

Akomeza avuga ko bahungiye ku rusengero rwa ADPER rw’ahirwa Mukoma, bahasanga n’abandi Batutsi benshi, baraharara ariko bukeye ba nyiri urusengero bahageze barabasohora, bababwira ko badashaka ko amaraso y’Abatutsi abamenekera mu rusengero, ngo bashake aho bajya ku gasozi.

Nyuma ngo bahungiye ku rundi rusengero ariko rwo rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi rwari hafi aho, ariko na ho ntibahatinda, gusa icyo gihe ngo bari bamaze gutandukana na se.

Ati “Bigeze nka saa tanu interahamwe ziraza zibwira abagore bari bahari ngo babahe abana bajye kubaha ibiryo baticwa n’inzara. Nta biryo byari Bihari, bwari uburyo bashakaga gukoresha ngo batoranyemo abana b’abahungu babice babamare. Baradusohoye, njyewe nk’umwana numvaga koko ko bazanye ibiryo, ndavuga nti reka njye kubirya. Badushyize ku murongo, bakuramo abakobwa babashubiza ba nyina, twebwe batujyana ku cyobo twageraga nko ku 120 ndabyibuka, baturuka ruhande batema”.

Ati “Aha rero ni ho naganiriye n’urupfu, ndarubaza nti wa rupfu we, uku ni ko ngiye gupfa? Rusansuzugura ntirwansubiza. Interahamwe yitwa Gasota yubuye amaso yihanagura amaraso, areba muri wa murongo arambona, aravuga ngo iki cyana si icyo kwa mwarimu Kageruka, ngo urakora iki hano? Batubwiye ko so yahungiye ino, va muri uwo musitari wowe urabanza utweke aho so ari, awunkuramo arakomeza aratema. Indi nterahamwe yaramwongoreye sinzi icyo yamubwiye, mbona irantwaye injyana iwayo aho yari ituhe hafi aho”.

Iyo nterahamwe yambwiye iti “nturi umwana wo kwa Kageruka, hano urahasiga ubuzima. Shaka ukuntu uva muri iki gice usubire iwanyu i Shangi, i Mukoma byakomeye ntiwaharokokera. Nihishe mu bishyimbo, mu mvura nyinshi cyane, ku mugoroba nsubira kuri rwa rusengero nsanga abavandimwe banjye babiri baracyahari dusubira iwacu i Shyangi”.

Akomeza avuga ko kugenda byari bigoye cyane kubera amarondo y’interahamwe, ku buryo urugendo bagombaga gukoresha iminota 30, rwabafashe umunsi n’amajoro abiri, kuko byabasaba kwihisha buri uko bumvise abantu.

Bageze iwabo, bajya kwa se wa Batisimu, umugore we na we ababwira ko nta mutekano bahabona kuko uwo se wa batisimu na we ngo yashoboraga kubiyicira, barongera bajya kwihisha, noneho bajya mu ishyamba ry’umuzungu aho i Shyangi.

Muri urwo rugendo ariko nabwo ntibyaboroheye, ati “Twageze ku Kivu tuhasanga umwana utuzi arimo kuvoma, aba avugije induru ati dore Abatutsi bo kwa Kageruka. Turakomeza turiruka, interahamwe zituri inyuma, twinjira muri rya shyamba, tujya mu kirundo kinini cy’ibyatsi bari baharunze, zihageze ziradushaka hafi amasaha 2 ziratubura ariko zitwika bya byatsi turimo ziragenda. Gusa ku bwa Nyagasani kubera ko hasi byari bitose umuriro ntiwatugezeho, tuza kuvamo nimugoroba”.

Ati “Ubwo twerekezaga i Shangi, ndetse tugenda mu muhanda nyabagendwa, tugiye kugera kwa padiri, twaguye kuri bariyeri y’interahamwe yitwaga Bonaventure. Dusanga bacanye barya inyama banywa byeri, basoma urutonde rw’abapfuye, abatarapfa…, mbese Jenoside yari yarateguwe. Bahita babwira uwo Bona bati dufashe abana bo kwa Kageruka, ati nimubabike nimbyuka ndabica. Ndongera nganira n’urupfu, ndarubaza nti igihe nirukankiye, nkaba nari ngiye kugera aho abandi bari, ni aha ngiye gupfira?”

Avuga ko muri ako kanya haje abantu bashoreye inka bazirukankana, abari babarinze kuri ya bariyeri na bo bariruka ngo barazibamaranye, ni uko bo barabibagirwa, bahita babacika birukankira kwa padiri ahari abandi, nubwo mbere yo kuhagera na bwo abajandarume babanje kubaryamisha hasi, nyuma bakabarekura ngo bazapfane n’abandi.

Ati “Ninjiye muri Kiliziya, nsangamo abandi Batutsi benshi, nta cyo kurya, nta cyo kunywa, mbese ubuzima bushaririye, gusa mpasanga mama ambaza ibya papa mubwira ko bamwiciye i Mukoma. Abapadiri twahungiyeho, Musenyeri yaraje arabatwara, dusigararana n’umupadiri umwe witwa Mategeko Matus, wari umwambari w’interahamwe. Icyo yakoraga kwari ukuzana abicanyi bagatwara abagore bajya gufata ku ngufu, cyangwa bagatwara abo bashakaga kujya kwica. Uwo mupadiri ubu arafunze yakatiwe burundu”.

Yungamo ko interahamwe zabateraga aho buri munsi ariko na bo bakirwanaho n’amabuye n’imyase, ariko ngo uwari Superefe Munyengabe, yaje kubabwira ngio bareke kuzirwanya ntizizahagaruka. Ngo yafashe abagabo barimo bakomeye barabatwara basigara nta mbaraga, noneho bukeye haza interahamwe zicamo abantu bagera kuri 200.

Avuga ko bitarangiriye aho, kuko bugorobye ngo haje igitero simusiga, cyica abari basigaye, ariko na bwo ararokoka.

Ati “Nagiye kuri alitari ndaryama, abandi bantu benshi banyirundaho, interahamwe ziraza ziradutemagura, ariko jye kubera ko nari munsi ntibangeraho, gusa nari nuzuyeho amaraso ku buryo nanayanyoye. Bukeye zaragarutse na bwo ziramfata, zimpa umwana twiganaga ufite icumu ry’ingobe, ngo anjyane ku cyobo aho bitaga kuri ‘Croix Rouge’ ngo anyice. Turi mu nzira uwo mwana witwa Kamanutse ndamubaza nti ubu ugiye kunyica turapfa iki? Ati ndakwica ubu Abatutsi mwaremewe gupfa. Tugeze kuri cya cyobo, wa mwana na we abonye ibihabera agira ubwoba, arangaye gato ndiruka ndamucika”.

Akomeza avuga ko yasubiye kwa Padiri, ariko nyuma y’igihe bakusanya Abatutsi bose babajya i Nyarushishi nubwo na ho ubwicanyi bwakomeje, kandi hari muri ‘Zone Turqoise’. Aho ngo Abasirikare b’Abafaransa baje kuhagera, ariko ngo ntibabarinze na mba, kuko uwo interahamwe zashakaga kwica zaramutwaraga bahari, kuko bo ngo bari bashishikajwe no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Uko yarokotse

Ngiruwonsanga avuga ko byageze mu kwa munani baranegekaye, ariko ngo abari bagihumeka babonye ubutabazi.

Ati “Imana ntijya yemera ko abantu bayo bapfira gushira. Mu kwa Munani twagize gutya tubona Inkotanyi zirasesekaye, dutinda kubyemera, ibyishimo biraturenga. Nabonye akamodoka ka Hilux gahingutse karimo abasirikare bicaye bateranye imigongo. Baraza binjira mu nkambi, baraduhumuriza, baratubwira ngo utarapfa ntacyo akibaye, turokoka gutyo”.

Ati “Ndashimira cyane Inkotanyi, zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mwarakoze cyane. Mwarakoze mu izina ryanjye, no mu rya bagenzi banjye twarokokanye. Iyo ataba Inkotanyi, uyu munsi nanjye mba ndi mu rwibutso. None ubu narokokeye mu gihugu kirimo amahoro, kirimo ubuzima”.

Ngiruwonsanga ubu ngo yishimira ko yize akarangiza kaminuza, akaba ari n’umubyeyi w’abana bane kandi na bo bariga, abavandimwe be barokokanye ngo yarabashyingiye, ibi byose ngo yabigezeho kubera Inkotanyi kuko iyo zitahaba ntaho yari kubikorera.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka