N’ubwo nta wiciwe muri INILAK twifuza ko buri Munyarwanda yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi –Dr Ngamije

Mu Ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza riherereye i Busasamama mu Marere ka Nyanza habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nubwo iri shuri ryashinzwe nyuma y’ayo mahano ya Jenoside.

Ku isaha saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2015 imbaga y’abanyeshulri ba INILAK, abarimu n’abayobozi b’iri shuri ni bwo bari bahagurutse kuri Stade y’Akarere ka Nyanza barangajwe imbere na Polisi y’Igihugu berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyanza bahashyira indabo.

Dr Ngamije Jean, Umuyobozi wa UNILAK, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza.
Dr Ngamije Jean, Umuyobozi wa UNILAK, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza.

Mu muhango nyir’izina wo kwibuka wabereye ku ishuri rya INILAK Nyanza, Dr Ngamije Jean, Umuyobozi wa INILAK, yavuze ko impamvu bibuka kandi nta muntu wapfiriye muri iri shuri rikuru ryashinzwe mu 1997 ngo ni uko bifuza ko buri Munyarwanda wese yajya yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukumira ko yazasubira kubaho ukundi.

Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta Munyarwanda itagizeho ingaruka ngo akaba ari yo mpamvu umuryango wa INILAK wegerana n’abanyeshuri bawo bakibuka abatutsi b’inzirakarengane bayiguyemo.

Urugendo rwo kwibuka ku nshuro 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza.
Urugendo rwo kwibuka ku nshuro 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza.

Umunyeshuri wa INILAK Nyanza witwa Muhizi Côme warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo ariko agashobora kwihisha interahamwe mu mirambo.

Nyuma y’ibi bihe bya jenoside yanyuzemo yashimye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse ndetse ashimangira ko afite icyerekerezo kizima muri we cyo kuzigirira akamaro akagirira n’igihugu muri rusange.

Ibiganiro byatanzwe muri uyu muhango byagarutse ku kamaro ko kwibuka muri rusange bishimangira ko kwibuka ari umwanya mwiza wo guharanira ko jenoside itasubira kubaho ukundi.

Ku Rwibutse rwa Jenoside rwa Nyanza, abo muri UNILAK Nyanza n'abayobozi, bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye.
Ku Rwibutse rwa Jenoside rwa Nyanza, abo muri UNILAK Nyanza n’abayobozi, bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye.

Hon. Senateri Prof Laurent Nkusi wari uhagarariye perezida wa Sena y’u Rwanda muri uyu muhango wo kwibuka yashimye ubuyobozi bwa INILAK kuba bufata umwanya bukibuka mu gihe jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye iri shuli ritarashingwa ari uguha agaciro abayizize.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

kwibuka ni ibireba buri munyarwanda bityo dukomeze tubigire ibyacu duhangana n’abashaka kuyipfobya

ndamira yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka