N’ibindi bihugu byarakoronijwe ariko ntihabaye Jenoside – Kagabo

Mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma, umukozi w’Akarere ka Huye uyobora serivisi y’ubuyobozi (administation) yabibukije ko nta rwitwazo rwo kuvuga ko abakoroni ni bo batumye Jenoside iba kuko n’ibindi bihugu byakoronijwe ariko ntihabaye Jenoside.

Uyu muyobozi witwa Joseph Kagabo iki kiganiro yakigiriye Abanyabutare ku itariki ya 8/4/2014 mu rwego rw’ibiganiro bijyanye n’icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Yasobanuye iki gitekerezo avuga ko mu byo abakoroni bakoze harimo no kwigisha abantu agira ati “mu byo abakoroni bakoze twaranize, tuvamo abanyabwenge natwe turigisha.”

Joseph Kagabo, umukozi w'Akarere ka Huye uyobora serivisi y'ubuyobozi (administation).
Joseph Kagabo, umukozi w’Akarere ka Huye uyobora serivisi y’ubuyobozi (administation).

Ngo n’ubwo aha atashakaga kuvuga ko abatarageze mu ishuri nta bwenge baba bazi, kuba umuntu yarageze mu ishuri akiga, yakagombye kuvamo umuntu uzi guha agaciro ikiremwamuntu.

Yunzemo ati “muganga wabyigiye ntiyakagombye kwica atari ibimugwiririye. None se ubuyobozi bubi (bw’abakoroni ndlr) bwatwigishije n’uburyo bubi bwo kwica?”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka