Mwogo: Hibutswe abatutsi basaga 600 biciwe mu gishanga cy’Akagera
Abaturage bo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuwa 07/06/2013 bakoze urugendo rugana ku gishanga gikikije Akagera mu rwego rwo kwibuka Abatutsi biciwe muri icyo gishanga, abandi bakarohwa mu mugezi w’Akagera mu gihe cya Jenoside.
Abahigwaga icyo gihe, bakomoka mu murenge wa Mwogo, bamwe babashije kwihisha mu rufunzo rugize icyo gishanga baharokorerwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Ruzagiriza Vital.
Ati “ ariko hari abandi bahiciwe n’Interahamwe zabahigaga ubudahwema, abandi barohwa mu mugezi w’Akagera. Ubu hakaba habarurwa abasaga 600 baguye muri urwo rufunzo no mu Kagera”.

Ruzagiriza avuga ko iyi ariyo mpamvu nyamukuru ituma buri mwaka, abaturage ba Mwogo n’incuti zabo bafata igicamunsi nk’iki bakaza kwibukira mu nkengero z’iki gishanga gikikije Akagera mu kagari ka Kagasa.
Zihinjishi Immaculée, umwe mu barokokeye muri urwo rufunzo avuga ko mu gihe cya Jenoside kwihisha muri icyo gishanga bitari byoroshye, nta cyo kurya, kandi bagabwaho ibitero buri gihe nta kwizera amakiriro.
Yagize ati “kwigirira icyizere ku barokotse Jenoside nibyo bizatuma buri wese atera imbere”.

Nyuma yo gushyira indabo ku mazi y’icyo gishanga no kunamira abakiguyemo, umuhango wo kwibuka wakomereje mu kagari ka Bitaba, aho abawitabiriye bacanye igishyito barara ijoro ry’ikiriyo.
Bahagiriye n’ibiganiro bitandukanye biganisha ku nsanganyamatsiko yo kwigira mu rwego rwo gutegura kuzashyingura imibiri y’abantu itatu bazize Jenoside babashije kuboneka hirya no hino mu murenge wa Mwogo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|