Muyogoro: Barasaba ko ahiciwe abagore n’abana 326 hazashyirwa ikimenyetso

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Huye barasaba ko ahitwa Akagarama mu Kagari ka Muyogoro, hiciwe abagore n’abana 326 mu gihe cya jenoside, hashyirwa ikimenyetso.

Iki cyifuzo cyagaragajwe tariki 7 Mata 2016 n’uhagarariye abarokotse jenoside mu Murenge wa Huye, ubwo hatangizwaga icyunamo cy’iminsi 7 cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mudatsikira Eustache ukuriye IBUKA mu Murenge wa Huye asaba ko ahiciwe abo bana n'abagore hashyirwa ikimenyetso.
Mudatsikira Eustache ukuriye IBUKA mu Murenge wa Huye asaba ko ahiciwe abo bana n’abagore hashyirwa ikimenyetso.

Aba bagore n’abana 326, imibiri yabo yabonywe mu mwaka ushize wa 2015 mu rugo rw’umukecuru witwa Mukangenzi Domitila, utuye mu Mudugudu w’Akagarama, Akagari ka Muyogoro, mu Murenge wa Huye. Yahatujwe nyuma yo kurokoka jenoside na we.

Mudatsikira Eustache ukuriye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Huye, avuga ko hamwe n’abo ahagarariye bifuza ko uyu mukecuru yakwimurwa, aho yari atuye hagashyirwa ikimenyetso cy’uko hiciwe abantu bangana kuriya, cyane ko banatekereza ko bishwe rubi batwitswe, kuko imibiri yabo ikurwa mu cyobo, yari ivanze n’ivu.

Kwimurwa k’uyu mukecuru banabishingira ku ihungabana aterwa no kuba ahatuye.

Mu rugo rumwe muri uriya mudugudu, ni ho hataruwe imibiri y'abagore n'abana 326.
Mu rugo rumwe muri uriya mudugudu, ni ho hataruwe imibiri y’abagore n’abana 326.

Mudatsikira ati “Mu by’ukuri, biramuhungabanya. Ntabwo bimuha ubwisanzure mu rugo rwe, nta n’amahoro bishobora kumuha. Niyo muganiriye akubwira ko ahora atekereza ko n’inzu yaba yubatse hejuru y’abandi.”

Abarokotse jenoside bo muri aka gace bababazwa n’uko mu bahaniwe icyaha cya jenoside, nta wigeze ahanirwa aba 326, kuko ngo n’abireze bakemera icyaha, nta wigeze abavuga. Bifuza rero ko hamenyekana ukuri, kandi ababikoze bakabihanirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, avuga ko igihe cyose hazaboneka amakuru ku babishe, ababikoze bazabihanirwa.

Agira ati “Jenoside ni icyaha kidasaza. Isaha iyo ari yo yose ibimenyetso byaboneka, abantu barakurikiranwa kandi bagahanwa. Ni ugukomeza abantu bashakisha amakuru; ni ngombwa. Ariko n’abafite amakuru bakwiye gutera intambwe bakayatanga kugira ngo ubutabera bwubahirizwe.”

Umudugudu w'Akagarama mu Kagari ka Muyogoro i Huye.
Umudugudu w’Akagarama mu Kagari ka Muyogoro i Huye.

Bivugwa ko icyobo cyakuwemo imibiri ya bariya bagore n’abana cyari mu isambu ya murumuna w’uwari Burugumesitiri wa Komine Runyinya. Abahiciwe kandi ngo bari bahahungiye baturutse muri Nyaruguru.

Abagabo bari bahunganye ngo biciwe ku isantere ya Muyogoro, bo basigara mu ngo z’Abahutu. Nyuma yaho baje kwegeranywa bivugwa ko bagiye gusubizwa iwabo, nuko bageze hirya gato yo kwa burugumesitiri barabica, babashyira mu cyobo cyari cyacukuwe habumbwa amatafari yo kubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka