Muri INES Ruhengeri bibutse Jenoside banakangurirwa kwigira

Abanyeshuri, abayobozi n’inshuti z’ishuri rikuru INES Ruhengeri, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013 bibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi, ari nako abanyeshuri basabwa guharanira kwigira, kandi baca ukubiri n’abantu bagifite uguhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Jean Leon Mudatsikira, uhagarariye umuryango w’abanyeshuri ba INES Ruhengeri barokotse jenoside AERG-INDAME, yaboneyeho kunenga abari impuguke nyamara bakagira uruhare muri jenoside kandi aribo bakayihagaritse.

Yagize ati : “Igikorwa nk’iki kiba kigamije kugaragaza itandukaniro ry’abavuga ko bize ariko bakaba aribo ijanditse muri jenoside yarimbuye imbaga”.

Abayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka muri INES.
Abayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka muri INES.

Padiri Dr. Nyiyibizi Déogratias, umuyobozi wa INES Ruhengeri, yasabye abanyeshuri barokotse jenoside gukora cyane, bagaharanira gutsinda mu masomo yabo, kuko aribwo bazaba bari mu nzira nziza yo kwigira.

Uyu muyobozi kandi yijeje aba banyeshuri, abayobozi barimo minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta n’umuyobozi wa ISAE-Busogo, bari bitabiriye iki gikorwa, gukomeza kubaba hafi aba banyeshuri, haba mu masomo yabo ndetse no mu bindi bikorwa byose by’umunyeshuri wa kaminuza, hagamijwe kubafasha ngo babashe kwigira.

Uwari uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, yasabye urubyiruko rwiga muri INES Ruhengeri kwishakamo ibisubizo, kuko nta wundi uzaza kubakemurira ibibazo ku buryo burambye.

Ubwo iri shuri ryateguraga ku nshuro ya gatatu igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorwe abatutsi, habanje igitambo cya misa cyayobowe n’umuyobozi w’iri shuri, gikurikirwa n’urugendo rwavuye kuri iri shuri rugana ku rwibutso rwa Muhoza, ahashyizwe indabo, ibikorwa birimo amagambo, ubuhamya n’imivugo hamwe n’ijoro ry’icyunamo bikomereza ku nyubako z’iri shuri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka