Munyanshoza yemereye abanya-Mukarange kubahangira indirimbo yo kwibuka

Munyanshoza Dieudonné yemereye abatuye i Mukarange mu Karere ka Kayonza ko agiye kubahangira indirimbo yo kwibuka amateka ya Jenoside yahakorewe.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nyinshi zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’igihugu, ndetse n’izivuga ku ntambwe u Rwanda rwagiye rutera mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Munyanshoza yifatanyije n'ab'i kayonza kwibuka abiciwe i Mukarange anabemerera kubahangira indirimbo ivuga ku mateka ya Jenoside yahakorewe.
Munyanshoza yifatanyije n’ab’i kayonza kwibuka abiciwe i Mukarange anabemerera kubahangira indirimbo ivuga ku mateka ya Jenoside yahakorewe.

Ubwo abaturage b’Akarere ka Kayonza, ku wa 12 Mata 2016, bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange, Munyanshoza yifatanyije na bo, ndetse abemerera kubahangira indirimbo ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe i Mukarange.

Ati “Mujya mwumva indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside yabereye mu bindi bice by’igihugu, ndifuza ko namwe muzamfasha tugahanga indirimbo ivuga ku mateka ya Jenoside yabereye hano i Mukarange ku buryo nitwibuka umwaka utaha izaba ihari.”

Ni ku nshuro ya mbere Munyanshoza yifatanya n’abatuye i Kayonza kwibuka, by’umwihariko Jenoside yabereye kuri Paruwasi ya Mukarange. Avuga ko mu myaka itaha nibamutumira mu zindi gahunda zo kwibuka azitabira ubutumire.

Abarokokeye i Mukarange bavuga ko ari amahirwe kuri bo kuba Munyanshoza yarabemereye kubahangira indirimbo ivuga ku mateka ya Jenoside yahakorewe, nk’uko Kibukayire Anonciata abivuga.

Ati “Nubundi duhora dusaba ko amateka ya Mukarange yakwandikwa, kubishyira mu ndirimbo rero ni uburyo bumwe bwo kubika ayo mateka tuzaba tubonye.”

I Mukarange ni hamwe mu habaye Jenoside ifite ubukana kuko abaharokokeye bavuga ko mu gihe kitagera ku cyumweru, abatutsi bagera ku bihumbi umunani bari bamaze kwicwa, nk’uko Padiri Kayisabe Vedaste aherutse kubitangamo ubuhamya.

Kuba iyo Jenoside yarakoranywe ubukana bwinshi ngo bituma abaharokokeye bifuza ko amateka y’aho yakwandikwa ndetse n’ibimenyetso bikabikwa neza, ari na yo mpamvu bavuga ko umusanzu wa Munyanshoza uziye igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka