Muhanga: Imirenge yashinzwe gutegura icyunamo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge gutegura neza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko imirenge igomba gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura icyunamo dore ko abayobozi b’akarere badahari ngo babashe kubafasha kuko bagiye kwitabira Itorero rizamara ibyumweru bibi.

Kayiranga Innocent, Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe Ubukungu, asaba abayobozi b'imirenge gukora cyane mu gutegura Kwibuka 22.
Kayiranga Innocent, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Ubukungu, asaba abayobozi b’imirenge gukora cyane mu gutegura Kwibuka 22.

Nk’uko bigaragara mu mabwiziza yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), nta bintu byinshi byahindutse ugereranyije nk’uko kwibuka byakozwe umwaka ushize, kuko n’ubundi ibiganiro bizajya bitangirwa ku midugudu.

Bimwe mu bibazo bikibazwa na komite y’urwego rw’akarere ishinzwe gutegura kwibuka, ni imitangire y’ibiganiro, guhugura abazabitanga no gutegura ibikorwa byo kuremera abacitse ku icumu batishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Ubukungu, Kayiranga Innocent, wanayoboye inama yo gutegura icyunamo ku nshuro ya 22, yagize ati “Ubu ntiduhari kuko tugiye mu itorero, yenda tuzajya tuvugana kuri terefone ku buryo na bwo butoroshye.

Murasabwa gukora inama nyinshi zishoboka kugira ngo hatazagira ibishobora kubangamira gahunda zo kwibuka”.

Komite ishinzwe gutegura icyunamo mu Karere ka Muhanga na yo yemeza ko inkunga ikusanywa mu gihe cy'icyunamo ikusanywa mu buryo butizewe.
Komite ishinzwe gutegura icyunamo mu Karere ka Muhanga na yo yemeza ko inkunga ikusanywa mu gihe cy’icyunamo ikusanywa mu buryo butizewe.

Komite ishinzwe gutegura kwibuka ku rwego rw’akarere ivuga ko hari gahunda yo guhugura abazatanga ibiganiro, ariko ikanifuza ko inama zizakorwa zo kwitegura zagaragaramo n’abacitse ku icumu kugira ngo batange amakuru mashya ashobora kuboneka, harimo no kureba aho gahunda yo gushyingura mu nzibutso imibiri ikiri mu ngo igeze.

Rutsibuka Jean, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Muhanga, we asanga hagakwiye no kubaho kumvikana ku mitegurire y’infashanyigisho zikubiyemo ibiganiro biva ku nzego zo hejuru kuko usanga hari izigiteye urujijo.

Urugero atanga ni nk’ijambo, “kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside” abona ryanditse mu buryo budasobanutse ahubwo agasanga hakwanditswe “kwibuka abanyapolitiki bazize ibitekerezo byo kurwanya Jenoside”.

Ibyo byse ngo bizaganirwaho hamwe n’amabwiriza mashya arebana n’imicungire y’inkunga ikusanywa igihe cy’icyunamo bivugwa ko nta buryo bwizewe ikoreshwamo, kuko ngo hari nk’aho usanga igurwamo ibikoresho byangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka