Muhanga: Hibutswe Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo

Abaturage n’abayobozi mu karerre ka Muhanga ku wa 13/04/2012, bibutse Abatutsi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo, umuhango wabereye mu murenge wa Rugendabari, aho basabwe kuvuga amateka uko ari kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Umuyobozi w’akrere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yavuze ko uyu mugezi wajugunywemo abantu benshi, ku buryo hari n’abo imibiri yabo yariwe n’imyamanswa indi igatwarwa n’amazi kugeza mu bihugu bituranyi.

Yavuze ko ibyo bigomba gutuma Abanyarwanda bose bakwiye gufata umwanya wo kwibuka izi nzirakarengane.

Bamwe mu bagiye batanga ibiganiro bagarutse ku mateka yo kujugunya Abatutsi mu migezi cyane cyane Nyabarongo, bavuga ko byari umugambi wateguwe kuva kera aho bagomba kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo, mu rwego rwo kubasubiza i Abisiniya bavugaga ko ariho bakomoka.

Umwe mu batanze ubuhamya, yavuze ko abamujugunyiye abana be batanu muri Nyabarongo ari abaturanyi be bahoraga babita ko ari ibyitso by’inyenzi.

Yavuze ko iyo ageze kuri uyu mugezi, kwakira ubugome bakorewe abana be bimugora, ariko akongeraho ko byabaye ngombwa ko abyakira kugira ngo yongere ashake ejo hazaza heza.

Kuri uyu mugezi, hari urukuta rwanditsiho amazina agera kuri 68 ya bamwe mu bajugunywe muri uyu mugezi. Ariko abo ni bake mu babashije kumenyekana kuko wajugunywemo abantu benshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka