Muhanga: Haracyari abatinya kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi–Umunyamategeko wa CNLG

Umunyamategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenodie CNLG, Ndahigwa Jean Louis, avuga ko hakiri abantu banga gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kubera gutinya bagenzi babo.

Ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR rw’i Nyabisindu mu Mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa 12 Gicurasi 2015, Ndahigwa yasabye Abakirisitu ba ADEPR kuba intangarugero nk’abantu bemera Imana bakavugisha ukuri ku haba hakiri imibiri y’abishwe itaraboneka.

Ndahigwa avuga ko kuvugisha ukuri bigenda bifata intera nziza n'ubwo hakiri abaguhishira.
Ndahigwa avuga ko kuvugisha ukuri bigenda bifata intera nziza n’ubwo hakiri abaguhishira.

Ndahigwa yagize ati “Hari abanga kuvugisha ukuri, batinya bagenzi babo, ariko uko iminsi igenda ihita, hari abantu bagenda batanga ubuhamya ku kuri ndetse banavuga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitandukanye na mbere inkiko gacaca zitari zatangira”.

Bivugwa ko abatutsi babarirwa muri 500 ari bo bari bahungiye ku Rusengero rwa ADEPR Nyabisindu, nyamara ngo hakaba hamaze kuboneka gusa imibiri 121 ari na yo ishyinguye mu Rwibutso rwa Nyabisindu.

Bityo abazi ukuri ku byabereye kuri uru rusengero ngo bakaba bagakwiye gukomeza gutanga amakuru.

Inzego z'ubuyobozi n'abakirisito ngo barasabwa gukomeza guharanira kugaragaza ukuri kuri Jenoside.
Inzego z’ubuyobozi n’abakirisito ngo barasabwa gukomeza guharanira kugaragaza ukuri kuri Jenoside.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sibomana Jean, avuga ko mu nyigisho baha abayoboke babo, harimo no kuvugisha ukuri by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, berekana aho imibiri y’abishwe iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu batusti bahungiye kuri ADEPR Nyabisindu harimo n’abavaga mu cyahoze ari Komini Kibirira ubu ni mu Karere ka Ngororero ubwo hatangizwaga ubwicanyi.

I Nyabisindu ariko na ho ngo ntibyaboroheye kuko ngo abari mu nzego z’ubuyobozi bw’Itorero icyo gihe ari bo bagize uruhare mu kubavanguramo abajyanarwa kwicwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka