Muhanga: Abatuye ibyaro barahumurizwa ko batazatereranwa mu gihe bahungabanye
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, aratangaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu uzahura n’ihungabana ngo abure ubufasha kuko muri ako karere bamaze kwitegura icyunamo ku buryo buhagije.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho bamwe mu barokotse Jenoside bakomeje kwibaza niba hari imyiteguro yahariwe iki cyumweru by’umwihariko ku bakunze kugira ikibazo cyo guhungabana.

Bamwe muri aba barokotse batangaza ko hari ubwo mu gihe cy’icyunamo hari bagenzi babo bahura n’ikibazo cyo guhungabana mu cyaro bakabura ababafasha ahubwo bamwe bakabashinyagurira.
Murasira warokotse Jenoside avuga ko mu midugudu imwe n’imwe yo mu cyaro baba badafite abahuguwe mu gufasha abantu bagize ihungabana. Kimwe na bagenzi be mu karere ka Muhanga bakaba bifuza ko mu midugudu yo mu cyaro igihe bari mu biganiro bishobora gusubiza abantu mu bihe baciyemo cyangwa igihe bari mu muhango wo kwibuka, bashyiraho uburyo bwo gufasha abantu bashobora guhungabana.
Umuyobozi bw’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asobanura ko ku bijyanye n’ihungabana bafite inzobere kuri byo mu bitaro bya Kabgayi ariko ngo mu gihe cyo kwitegura kwibuka bagira abantu bahugura abafasha abahungabanye. Muri aba bahugurwa harimo abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha abaturage ndetse banabizeraho ubunyangamugayo.
Mutakwasuku avuga ko aba bajyanama b’ubuzima babafite hirya no hino mu midugudu ku buryo mu cyaro nta bazagira ikibazo icyo aricyo cyose ngo babure ababitaho mu buryo bukwiye. Abandi bahuguwe ni abo muri gahunda ya “mvura nkuvure” baturutse mu mirenge itandutu bagera kuri 72 baziyongeraho abandi akarere ku bufatanye na Ibuka bazahugura.
Madamu Mutakwasuku ati: “N’ubwo tutamenya umubare w’abazahungabana ariko aba bantu ni benshi kuko tutibukira rimwe hose, aho bibaye ngombwa twazajya tuhazana abandi bantu baturutse ahandi bagafasha.”
Mutakwasuku akomeza avuga ko hari uburyo bwo gufasha abarokotse bashobora kugira ikibazo runaka hifashishijwe ubushobozi akarere kagenerwa na Leta mu ngengo y’imari, buri gihembwe bwo kunganira abatishoboye mu byiciro binyuranye.
Aha ariko ngo by’umwihariko hari inkunga yihariye, ikigega cya Leta cyashyiriweho gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, kigenera akarere. Uyu muyobozi asobanura ko iyo aha hombi bibaye bike, ngo bashobora no kwifashisha umutungo bwite w’akarere.
Iyo ibi bigeze aho birenga ubushobozi bw’akarere ngo bashobora no kwifashisha abandi batanyabikorwa nk’amadini n’amatorero cyangwa imiryango itari iya Leta igira icyo yunganira ku bantu batifashije.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|