Mugunga: Hari abatinya kugaragazwa ko bahishe abatutsi ngo batazabizira
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke bagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside ngo banga ko babashimira mu ruhame, bakavuga ko ibyo bakoze bazabishimirwa n’Imana.
Immaculée Nyirababeruka, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, ikamutwara abantu barenga 40 bo mu muryango we. Avuga ko n’ubwo atazi icyo abantu bagize uruhare mu kugira ngo barokoke baba bagambiriye, batemera ko babashimira ku mugararagaro.

Agira ati “Abo ngabo baduhishe bamwe barapfuye ariko abandi barahari, uravuga uti ‘rwose nagushyira ahagaragara nkarata icyo wankoreye koko’ akavuga ati ‘oya rwose ntubikore icyo nagukoreye nzagihemberwa n’Imana’. Simbizi icyo bagamije inyuma, ahari bagira ubwoba bati ‘nibyongera kuba bakamenya ko nahishe Immaculée bizangwanabi’”.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko aba bantu bagize ubutwari bwo kurokora abatutsi bahigwaga kugira ngo bicwe mu gihe cya Jenoside bashobora kuba batinya ko abacengezi bashobora kuzagaruka bakabaziza icyo gikorwa bakoze.

Hon Depite Devote Uwamariya wifatanyije n’abatuye mu Kagari ka Rutabo mu Murenge wa Mugunga mu gikorwa cyo kwibuka tariki ya 07 Mata 2015, yasabye aba bantu kureka bakamenyekana bakanashimirwa kuko ibyo batinya bidateze kubaho.
Agira ati “Abo bantu bafashije abandi kubaho kugira ngo bagire ubuzima uyu munsi muzadufashe tubamenye hanyuma ibyo gutinya babivemo, ntabwo abacengezi bazagaruka nibahumure. Ngira ngo abenshi baba bafite ubwoba bati ‘abacengezi nibagaruka bakabona ko twongeye kwifatanya n’abo kera bitaga inyenzi byazatugiraho ingaruka’, kirazira kiraziririzwa twapfuye rimwe uyu munsi dufite leta y’ubumwe ntabwo tuzongera gupfa”.
Mu Murenge wa Mugunga hatuye imiryango 19 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ikaba igizwe n’abantu 35.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|