Mu gihe cyo kwibuka abantu babura icyo bavuga bitewe n’ubukana bwa Jenoside - Perezida Kagame

Mu gihe mu Rwanda no ku Isi muri rusange hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida Paul Kagana na Madamu we, Jeanette Kagame, bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rw’icyizere.

Perezida Kagame yavuze ko kwibuka ari umwanya abantu babura icyo bavuga, atari uko babuze uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ahubwo bitewe n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abantu bahigwaga bukware bitewe n’abo ari bo.

Yagize ati “Ibaze iyo bamwe muri twe bari bafite intwaro, iyo twemera bakihorera natwe tukica abantu bishe abacu aka kageni, uko byari kugenda! Icya mbere twari kuba dufite ukuri iyo tubikora, ariko ntitwabikoze twarabaretse. Bamwe muri bo bari mu ngo zabo, mu midugudu yabo, abandi bari muri Guverinoma, abandi barakora ubucuruzi”.

Ubuhamya n’amateka byagarutsweho muri uyu muhango, byagaragaje ko Politiki mbi y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo n’ubwo yakoranywe ubugome ndengakamere, ubuhamya bwagaragaje ko abayirokotse bamaze kwiyubaka babikesha imiyoborere myiza yimakajwe n’ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Jean Nepomuscène Sibomana warokokeye mu Karere ka Gatsibo, watanze ubuhamya muri uwo muhango, yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo guhera mu 1990 kugeza 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, ariko kandi anashimira Leta y’u Rwanda yababaye hafi.

Yagize ati “Leta y’Ubumwe yaraturihiye turiga, nsoza amashuri yisumbuye. Hari ibintu bitatu nakundaga cyane; hari kwiga kuko mama yajyaga abimbwira, nkakunda gukina umupira kuko byatumaga numva nduhura umutwe no gusenga. Naje gutsinda njya muri KIST, nyuma naje gushaka dufite abana babiri, tuza gufata icyemezo gikomeye cyo gusubira ahari iwacu”.

Akomeza agira ati “Twahatangije ikigo cyigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubu twateye intambwe dushirayo ishuri ry’incuke, harimo n’ibindi bikorwa by’imyuga. Icyo twashakaga ni ukugira ngo ba bantu barazwe urwago tubature ineza, twarabikoze birakunda, uyu munsi abari interahamwe n’abana babo bakorana n’abacitse ku icumu, natwe ku mutima tukumva turanezerewe”.

Mu butumwa yageneye Isi n’Abanyarwanda by’umwihariko, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye (UN) Antonio Guterres, yibukije abatuye Isi guhitamo ubumuntu aho guhitamo urwango.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yari impanuka, kuko yashoboraga gukumirwa. Yateguwe mu bwisanzure bwose ndetse inashyirwa mu bikorwa izuba riva, nta muntu n’umwe mu bakurikiraga ibibera ku Isi, cyangwa uwarebaga amakuru, wigeze wamagana ibikorwa by’indengakamere byarimo kuba, ni bacye cyane bagize icyo bavuga cyangwa bakora. Hari byinshi byagombye kuba byarakozwe, nyuma y’iki gihe cyose bibaye biracyateye ikimwaro”.

Yakomeje agira ati “Mu gihe twibuka kumeneka kw’amaraso kwabaye mu myaka 28 ishize, tuzirikane ko buri gihe dufite amahitamo, guhitamo ubumuntu aho guhitamo urwango, guhitamo impuhwe aho kurangwa n’ubugome. Kugira ubutwari tukirinda kwirara, no guhitamo kwiyunga aho guheranwa n’uburakari”.

Buri mwaka tariki 07 Mata mu Rwanda hatangizwa gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, isozwa tariki 04 Nyakanga.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka