Umujyi wa Roma mu Butaliyani wamaze kwemeza ko umwe mu mihanda yawo witirirwa kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu Banyarwanda bari uyu mujyi, avuga ko uyu muhanda uherereye ahitwa Parco Virgiliano uzafungurwa ku mugaragaro mu minsi ya vuba ubwo abahagarariye amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside IBUKA bazahura n’inzego za leta bakareba igihe gikwiriye.
Gusa ibi bizaba nyuma y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe i Roma mu minsi iri imbere.

Icyo nicyo cyapa kigaragaza iyo nzira.
Turacyabakurikiranira aya makuru
Ohereza igitekerezo
|