Minisitiri w’Intebe arasaba ko ingengabitekerezo yaburanishirizwa aho yakorewe

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba inzego z’ubutabera ko abantu bagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho bagikoreye.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye ibi ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994.

Minisitiri w’Intebe asaba abaturage ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, nta muturage wagakwiye kuba akigaragarwaho ingengabitekerezo yayo.

Icyakora Minisitiri Murekezi avuga ko igihe hagize umuturage ugaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, byaba byiza aburanishirijwe aho yayigaragarije, bityo bikabera n’abandi isomo.

Minisitiri Murekezi kandi avuga ko gukomeza guhangana n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside ari bumwe mu buryo bwo gukumira ko Jenoside yazongera kubaho.

Abaturage basabwe gukumira abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abaturage basabwe gukumira abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Intebe yeruriye abantu bagifite gahunda yo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ko bidashobora kubahira.

Ati ”Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara hirya no hino mu Rwanda. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zasuzuma uburyo imanza z’abakekwaho ingangabitekerezo ya Jenoside zajya ziburanishirizwa aho icyaha cyakorewe kugira ngo bitange isomo ku bantu bose.”

Yakomeje agira ati “Ndifuza kandi kuburira abantu bose, aho baba bari hose bagitekereza guhembera amacakubiri mu Banyarwanda, ko bidashobora kubahira.”

Sebazungu Emmanuel warokotse Jenoside akaba anatuye mu Murenge wa Kibeho, na we yemeza ko abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside baramutse baburanishirijwe aho icyaha cyakorewe byatanga isomo ku bandi, kandi bikaba uburyo bwiza bwo kunga Abanyarwanda.

Ati ”Bagaruwe kuburanira mu midugudu byatanga isomo ku bandi bataragaragaza ingengabitekerezo, kandi byanakwihuta kuko bashinjwa n’abayibabonanye, kandi bikanafasha kunga Abanyarwanda.”

Abaturage basanga icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside kiburanishirijwe aho cyakorewe, byaba isomo ku bandi baturage.
Abaturage basanga icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kiburanishirijwe aho cyakorewe, byaba isomo ku bandi baturage.

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, insanaganyamatsiko irasaba ko kwibuka bijyana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho ni wo uza ku isonga mu kugira umubare munini w’abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside muri uyu mwaka, aho mu bantu batandatu bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside, bane bose baturuka muri uyu murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari umusore wakoraga mu rugandarw’i Mata bikekwa ko yishwe azira uko yavutse nk’uko byagendaga muri Jenoside. Gikongoro iranze iba intangiriro y’ibibi n’ubugome ndengakamere.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

abakoze jenocide bajye bajyanwa ago bakore ibyaha kugirango nuwarufite icyo gitekerezo agisubize munda. murakoze cyane.

kwizera benon yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka