Manchester: Abanyarwanda baritegura kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Manchester, mu gihugu cy’Ubwongereza, barimo gutegura igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994. Icyo gikorwa giteganyijwe tariki 20/04/2013 ahitwa Eccles.
Icyo gikorwa kizarangwa n’urugendo rugamijee kwerekana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaturuka Market Street rugana Manchester Picadilly.
Nyuma y’urwo rugendo hateganyijwe ibiganiro, ubuhamya bwa bamwe mu bacitse ku icumu batuye muri uwo mujyi, ndetse n’amasengesho yo gusabira inzirakarengane zazize Jenoside; nk’uko tubikesha Henri Jado Uwihanganye, umunyeshuri wiga muri Manchester University akaba ari no mu itsinda ry’Abanyarwanda riri gutegura iki gikorwa.

Uwihanganye avuga ko iki gikorwa kizarushaho gutuma abatuye umujyi wa Manchester bamenya amateka yaranze u Rwanda bakayasobanukirwa, bakarushaho guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no guharanira ko itakongera kubaho ukundi ku isi.
Igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kiba buri mwaka mu gihugu cy’Ubwongereza mu ntara zitandukanye. Mu mujyi wa Manchester bizaba bibaye ku nshuro ya kabiri bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Noel Ntakirutimana, Perezida wa kominote y’Abanyarwanda ya “Greater Manchester” atangaza ko ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu barenga ijana, akaba avuga ko noneho bizeye ko kizitabirwa na benshi.

Igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kizabera mu mujyi wa Manchester, kizitabirwa n’abayobozi batandukanye b’uwo mujyi, abayobozi muri Ambassade y’u Rwanda mu Bwongereza, inshuti nyinshi z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.
Uwihanganye avuga ko basaba Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, batuye mu nkengero z’uyu mujyi wa Manchester, nka Liverpool, Bolton, Leeds, Wigan, Blackburn, n’ahand, kuza kwifatanya nabo muri iki gikorwa.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|