Liberia: Abanyarwanda bibutse Abatutsi bazize Jenoside
Abakozi b’Abanyarwanda bakorera Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Liberia bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi cyane biganjemo abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga ikorera muri Liberia n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2016.

Uhagarariye UN muri Liberia yavuve ko bashimishwa n’uburyo Abanyarwanda bubatse igihugu cyabo nyuma y’amahano yagwiririye igihugu. Abashima uburyo Abanyarwanda bishakamo ibisubizo kani bakarwanya ingengabitekerezo ya Jeniside.
Yavuze ko u Rwanda rwabereye umuryango mpuzamahanga urugero rwo kurwanya icyo ari cyocyose cyatuma Jenoside yongera kubaho, kuko buri gihe niyo bavuze ngo Never Again babivuga baherereye kubyabaye mu Rwanda.

Uwari uhagarariye Leta ya Liberia yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku Rwanda ko igihugu cyateye imbere cyane nyuma ya Jenoside, kuko ruri mu bihugu 10 kw’isi bifite ubukungu, umutekano iterambere ridasubirwaho kandi ryihuta.

Ohereza igitekerezo
|