Leta izakomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside - Min. Mukaruriza
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, yabaye tariki 12/5/2013, Minisitiri Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Mukaruriza Monique, yijeje abacitse ku icumu ko Leta izakomeza kubafata mu mugongo.
Muri uyu muhango wabereye Ku Rwibutso rwo mu Kibuza, akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, Minisitiri Mukaruriza yasabye abaturage gutanga amakuru ku hantu haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itarashyingurwa, kugira ngo Leta ifashe imiryango ya bo kubashyingura mu cyubahiro gikwiye ikiremwa Muntu.

Hagarutswe kandi ku kibazo cy’imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa, maze Minisitiri Mukaruriza avuga ko Leta izakomeza gukurikirana iki kibazo, abangije iby’abandi bakabyishyura bityo abacitse ku icumu rya Jenoside bagahabwa ubutabera nyabwo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasabye abaturage ba Kamonyi kwihangana muri ibi bihe bitoroshye barimo, buri wese akumva ko afite uruhare rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Uyu muyobozi yibukije ko Leta izakomeza gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside barimo abapfakazi, imfubyi ndetse n’incike, kugira ngo na bo ubuzima bwa bo burusheho kuba bwiza no kwitabwaho nk’uko bikwiye.

Bamurange Tharcille, umwe mu bacitse ku icumu bo ku Kamonyi, yagarutse ku kaga gakomeye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside, avuga uburyo Abatutsi bagiye batotezwa bicwa uko ubutegetsi bwagiye busimburana kuva mu bukoloni kugeza muri 1994.
Uyu mubyeyi arashimira ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zabarokoye, anashimira muri rusange Leta y’u Rwanda kubera ko ikomeje kwita ku barokotse Jenoside kugira ngo baharanire kwibeshaho nyuma y’ibihe bibi banyuzemo.

Muri uyu muhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Kamonyi ruherereye mu Kibuza, rusanzwe rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 35.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|