Kwibuka si ukubika inzika- Dr Bizimana
Urubyiruko rugomba kumenya amateka ya Jenoside rutagamije kubika inzika, ahubwo ari ukugira ngo bibatere imbaraga zo gukora ibyo abishwe basize badakoze.
Ukuriye komisiyo yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana yabisabye urubyiruko rwibumbiye muri AERG/GAERG, mu karere ka Bugesera ku wa 04/02/2016, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG/GAERG, umuryango w’abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Yagize ati “ Mujye mwiga amateka ya Jenoside mutagamije kugira inzika ahubwo ari ukubatera imbaraga kugira ngo musoze ibyo abishwe basize badakoze kandi ababishe ubu bagira bakwishima babonye ibyo abarokotse babayeho nabi”.
Ibikorwa byahariwe icyumweru cya AERG na GAERG, byatangirijwe mu mirenge ya Ntarama na Nyamata, ahubatswe inzu imwe y’umukecuru w’incike ndetse hanasanwa andi mazu abiri y’Abarokotse.
Ngaboyamahina Anastase ni umusaza w’imyaka 58, ubana n’abana be arera wenyine, ari gusanirwa inzu muri iki gikorwa, aho bari kuyitera isima bakanamwubakira urugo rw’imiyenzi.

Ati “ Nahuraga n’ibibazo byo kuvirwa n’inzu iyo imvura yagwaga, nahoraga mfite impunjyenge ko izagwaho n’abana banjye ariko kuri ubu nkaba nizeye ko bitazongera kubaho”.
Ibintu anahuje na Mukakayonde Donatilla, umukecuru w’imyaka 75 akaba ari incike, utari ufite aho aba kuko yari acumbikiwe n’umuturanyi.
“ Nahoraga mfite ikibazo cyo kubona aho mba ari iwanjye none ubu nzajya nishima kuko nzajya mbona abaza kunsura ndi iwanjye”.
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu Mirindi Jean de Dieu, avuga ko ibi bikorwa babikora bagira ngo bahumurize abarokotse Jenoside.

Ati “ Tubikora tugira ngo kubereke ko batari bonyine kandi ko tubazirikana. Ikindi kandi nk’uko Jenoside yabaye turi abana tugomba kugaragaza ko twakuze natwe ko hari ibyo dushoboye cyagirira igihugu akamaro”.
Uretse kubaka no gusana amazu; barakora uturima tw’igikoni, gusukura inzibutso, gutunganya ibikorwaremezo bitandukanye, bakazatanga n’inka y’ineza kubagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri Jenoside. Bikaba ari ibikorwa AERG na GAERG ivuga ko yateguriye ingengo y’imari y’amafaranga Milliyoni ijana na mirongo itanu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
oh woooaw muri indashyikirwa mwa bana MWe.uwiteka ajye abongerera imigisha itagabanyije kdi mujye muhumuriza nabo musanze.mukomere
Tubashimiye ko mwatangaje iyi nkuru nziza .
Ariko mukosore ,harimo amakosa menshi y’imyandikire,n’imvugo zitarizo by’ikinyarwanda .
Murakoze
iki gikorwa cya aba bana bo muri GAERG NA AERG ni icyo gushimirwa