“Kwibuka ni ngombwa kandi tuzahora tubibuka”-Guverineri Uwamariya

Gusoza icyunamo mu karere ka Kirehe byabereye mu murenge wa Nyarubuye, tariki 14/04/2012, hashyingurwa imibiri 24 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hanabaye urugendo rwo kwamagana Jenoside.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kandi ko Abanyarwanda bagomba guhora bibuka mu rwego rwo gukomeza kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwamariya kandi yatangaje ko azagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Tanzaniya kugira ngo amagambo yanditse ku rwibutso rurereye ahitwa Ngara ahindurwe kuko atavuga kimwe n’ayanditse ku nzibutso zo mu Rwanda. urwo rwibutso rushyinguwemo Abatusi 917.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimiye abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi bya Tanzaniya n’u Burundi bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutisi bashyinguye ku rwibutyo rwa Nyarubuye.

Mu cyumweru cyahariwe kwibuka, abaturage bo mu karere ka Kirehe bakusanyije ibintu bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15 n’ibihumbi 310 byo gufasha abacitse kw’icumu batishoboye; nk’uko umuyobozi w’akarere yabyemeje.

Abacitse ku icumu bo mu karere ka Kirehe bafite umutekano uhagije kandi babayeho mu buzima busanzwe uretse abantu badafite imbaraga bitewe no kuba bamaze kugera mu za bukuru. Abatokotse Jenoside benshi boroye kijyambere nubwo bose zitarabageraho; nk’uko bayatangajwe n’umuyobozi uhagarariye IBUKA mu karere ka Kirehe.

Nsabyumukiza Albert wavuze mu ijwi ry’abacikiye ku icumu i Nyarubuye yasobanuye ko muri rusange abakoze Jenoside muri Nyarubuye ari abimukira bashakaga ubutaka bafatanije n’abahatuye gukora Jenoside.

Mbere, muri Nyarubuye bari babanye neza baza kugenda batozwa n’uwitwa Bugingo Edimond, Antoine na Gisagara bose babarizwaga mu ishyaka rya CDR. Abo ni bo bazanye imipanga na grenade byakoreshejwe mu murenge wa Nyarubuye mu gihe cya Jenoside; nk’uko uwatanze ubuhamya yabisobanuye.

Bashimiye Umurundi wabashije kurokora abantu muri Jenoside aho ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwamugabiye inka mu rwego rwo kumushimira.

Urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe rukaba rushyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside ibihumbi 51.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka