Kwibuka byabaye inkingi mwikorezi yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda - Amb. Hategeka

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yavuze ko kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi, byabaye inkingi mwikorezi yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda, no gufasha ibiragano bizaza kwiga amateka no kuyazirikana.

Amb. Emmanuel Hategeka
Amb. Emmanuel Hategeka

Ambasaderi Hategeka yasobanuye ko kuba tariki ya 7 Mata, Umuryango w’Abibumbye warayigize umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari mu rwego rwo gushishikariza ibihugu byose kuyibuka no kuyigisha.

Yakomeje agira ati “Kuba namwe muri hano, bishimangira cyane ukuri dufite ko kwibuka bikwiye kurenga imipaka, kandi ko inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari iyacu twese.”

Ambasaderi Hategeka yavuze ko amahanga akwiye kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe mu Rwanda, kandi agashyira imbaraga mu guhosha ibikorwa by’urwango, gukumira amacakubiri, guharanira uburenganzira bwa muntu, no kugira umuco wo kubazwa ibitagenze neza.

Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka za politike mbi y’Abakoloni, yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ishyira imbere amacakubiri, gutesha umuntu agaciro n’inzangano.

Ati "Kwibuka nta kwiyemeza ntacyo bimaze. Kwibuka nta nshingano ntacyo bitanga. Amagambo ashobora kwica ariko kandi ashobora no gukiza."

Bwana Masimba Tafirenyika wavuze mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru wa UN, yagize ati “Tugomba kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi tugakora ibishoboka kugira ngo duhoshe ibikorwa by’urwango, guhagarika amacakubiri, guharanira uburenganzira bwa muntu no kubahiriza inshingano.”

Abandi bafashe umwanya muri uyu muhango wo #Kwibuka31, wabereye i Pretoria bagaragaje ko muri iki gihe Isi iteye imbere mu ikoranabuhanga, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kuzikoresha neza, barwanya ibikorwa birimo ibinyoma n’urwango bikomeje kwiyongera.

Basabye kandi ko amahanga akwiye kugira uruhare mu kubahiriza inshingano, zirimo no gushyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, kugira uruhare mu masezerano yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

Masimba Tafirenyika
Masimba Tafirenyika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka