Kutagaragaza ahashyizwe imibiri y’Abatutsi ni ingengabitekerezo ya Jenoside

Visi perezidante wa Sena, Hon. Fatou Harerimana avuga ko kutagaragaza ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabisobanuriye kuwa gatandatu tariki 23 Mata 2016, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakanashyingura imibiri 15 yabonetse.

Hon. Fatou Harerimana avuga ko kutagaragaza ahashizwe imibiri y'Abatutsi ni ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hon. Fatou Harerimana avuga ko kutagaragaza ahashizwe imibiri y’Abatutsi ni ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iyo mibiri harimo iyabonywe hafi y’ingo n’iyabonywe hakorwa amaterasi ahitwa i Nyarusange. Ayo materasi kandi yakozwe ahari hasanzwe hahingwa.

Hon. Fatou Harerimana umntu wese ufite icyo yakoze cyangwa yikekaho muri Jenoside ariko ntagire ubutwari bwo kukivuga aba afite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi akwiye kubimenyesha ubuyobozi kuko itegeko rimuhana rihari mu gihe afashwe.

Yagize ayagize ati “Abo bishe inka bakayirya barangiza bakayitaba, ari iy’uwacitse ku icumu, ni ingengabitekerezo ya Jenoside. N’abo bose babona imibiri bakabyirengagiza kugeza aho abandi baza kubyerekana, na yo ni ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Bitangaje y’ubuhamya bw’uwitwa Viateur Kadage warokotse Jenoside, wari umaze kugaragaza ko abatuye ahitwa i Buhoro bakwiye kwigishwa ku bw’imyitwarire itari bagaragariza abarokotse Jenoside.

Ati “Muri 2003, bakoze ikintu cyo gutwikira abacitse ku icumu. Umwaka ushize ubwawo, twagiye mu biganiro byo kwibuka, uko turi mu biganiro abandi baragenda bafata inka y’umuntu wacitse ku icumu barayibaga, igipande kimwe bakijyana mu mago, ikindi bagitabika munsi neza y’aho twakoreraga ibiganiro mu mazi.”

Yavuze ko abo bakeka ko babikoze batigeze bafatwa kugeza n’ubu bakidegembya, ku bwe akemeza ko ingengabitekerezo itashira hatabayeho kwigisha cyangwa guhana abantu nkabo.

Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda giteganya ko uwagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza ku icyenda, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100Frwa kugeza kuri miliyoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka