Kubaka Urwibutso mu Bibare bizatuma amateka yaho atibagirana
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi, barashima ubuyobozi ku bw’urwibutso rwubatswe mu “Ishyamba rya Bibare” kuko ruzatuma amateka y’ubwicanyi bwahabereye atibagirana.
Ishyamba rya Bibare riherereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bunyonga mu Murenge wa Karama, ahahoze ari muri Komini Kayenzi. Muri Mata 1994, muri iri shyamba hahungiye Abatutsi benshi baturutse no mu yandi makomini, ariko baje kuhicirwa.

Muri gahunda yo kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu nzibutso, ubuyobozi bwashatse kwimura imibiri isaga ibihumbi 10 ishyinguye mu mva iri mu Ishyamba rya Bibare, ariko abahafite ababo basaba ko batakwimurwa kuko iryo shyamba rifite amateka.
Mu mwaka wa 2012, ubwo bibukaga ku nshuro ya 18, Muganga Karangwa Desiré, uhagarariye Abanyakarama barokotse jenoside baba i Kigali, yahamije ko Bibare Abatutsi bayibukiraho amateka menshi.
Ngo kuva Abatutsi batangira guhigwa mu 1959 no mu 1973, iyo baterwaga bahungiraga muri iryo shyamba. Ati “Mu 1994 ho rero Abatutsi bahahungiye, babanje kwirwanaho nubwo bageze aho bakananirwa. Gukura urwibutso hano twaba dusibye byinshi.”

Hakomeje gukorwa ubuvugizi, imibiri ntiyimurwa, ahubwo hubakwa Urwibutso ruzimurirwamo imibiri yari itangiye kwangirikira mu mva.
Mu gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabimana Fabien, umwe mu barokotse, yashimiye ubuyobozi kuko bwumvise ugusaba kwabo.
Yagize ati “Iki kiri muri bimwe mu bikorwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze kudukorera cyadushimishije kuko twumva ko iki ari igicumbi cy’abacu, aho bamenewe amaraso, ndetse tukaza no kubasura tukabona ko bari hafi yacu.”

Murenzi Pacifique ukuriye Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi, yashimiye buri wese watanze umusanzu mu guharanira ko hubakwa urwibutso rw’amateka yaranze Bibare.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twebwe ishyambarya bibare turarizipe! abaturage bori kamonye byumwihariko abatuye mumurenge wakarama na kayenzi bizabafasha gukomezakwibuka amateka yabatutsi bihwe muri jenocide,kuko nanubu birigaragaza,navunti abarokotse jenocide yakurewe abatutsi bakomezekwihangana knd twebwenkurubyiruko ntituzatuma bisubira ukundi.