Ku nshuro ya mbere muri Finland bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Finland (RCA Finland), ku nshuro ya mbere, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabereye mu Mujyi witwa Tampere muri Kaminuza y’ikoranabuhanga (Tampere University of Technology) kuri uyu wa 10 Mata 2016.

Umunota wo kwibuka.
Umunota wo kwibuka.

Ni igikorwa kitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Africa, Uburayi n’Aziya basaga mirongo itandatu.

Uwo muhango waranzwe no gucana urumuri rw’ikizere, gusenga, ndetse n’ikiganiro cyatanzwe n”Umunyarwanda witwa Thomas Ntagozera, utuye muri Denmark, wari waje kwifatanya n’abatuye Finland.

Bamwe mu bari bitabiriye uwo muhango bacana buji nk'urumuri rw'icyizere.
Bamwe mu bari bitabiriye uwo muhango bacana buji nk’urumuri rw’icyizere.

Muri icyo kiganiro yasobanuye imvo n’imvano ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse hanerekanwa filme yitwa “As we forgive” yerekana urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwatangiye. Iyo filme yari ikubiyemo isomo ryo gutanga imbabazi ku bantu bose bitabiriye uwo muhango.

Umuhango nk’uyu wari wanageragejwe muri 2015 aho Mujyi wa Tampere uteguwe n’Umunyarwanda umwe wari uhatuye witabirwa n’abantu bagera ku icumi higanjemo abanyeshuri biganaga.

Thomas Ntagozera wari waturutse muri Danmark atanga ikiganiro.
Thomas Ntagozera wari waturutse muri Danmark atanga ikiganiro.

Abanyarwanda baba muri Finland bakaba bavuga ko uba kuri iyi nshuro icyo igikorwa cyaritabiriwe cyane byerekanye ubumwe buranga Abanyarwanda batuye mu mahanga kandi bikagaragaza ikimenyetso cy’uko abishyize hamwe ntakibananira.

Ubusanzwe, ngo guhuza abantu muri Finland ntibyoroshye kubera ko ari igihugu kinini ariko gifite abaturage bakeya batuye mu mijyi igiye itandukanye cyane.

Issa, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Finland ashimira abari baje kwifatanya na bo.
Issa, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Finland ashimira abari baje kwifatanya na bo.

Abanyarwanda bitabiriye uwo muhango bavuga bybabareye umwanya wo kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda, kwishimira ibyo igihugu cyabo kimaze kugeraho ndetse no gutekereza aho kigana.

Bahamya ko byabafashije kurushijeho kunga ubumwe mu kurwanya ingengabitekerezo iyo ariyo yose ishobora kubiba amacakubiri n’urwango cyane cyane bishingiye ku miterere, imyemerere n’ibara ry’uruhu ari na byo bishobora kugeza kuri Jenoside.

Muriyesu Ferdinand wateguye iki gikorwa.
Muriyesu Ferdinand wateguye iki gikorwa.

Finland ni kimwe mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’Uburayi gihana imbibi na Suwede (Sweden), Noruveje (Norway) , Uburusiya (Russia), na esitoniya(Estonia).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twebwe urubyiruko rwu Rwanda tugomba gusigasira ibyagezweho aabashatse ko tuba imfubyi ntibyagezweho 100/100 twabonye umubyeyi utubera byose president wacu kagame paulo

umulisa yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Tubashimiye iki gikorwa cy’ubutwari. Congs kuri Issa Dufatanye. Twifatanyije namwe muri ibi bihe igihugu cyacu kirimo. Mukomere.

Murekezi yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Mukomere bavandimwe !.

ubufatanye bwaba banyarwanda nibyo kwishimira, nubwo bari mumahanga kumpamvu zitandukanye , ( kwiga , gushaka ubuzima,....) ariko nibura baribuka u rwababyaye bakibuka n’amatekayabo. bakomereze aho kandi barwanye ingengabitekerezo ya genocide n’ivangura ryose ahoriva rikagera.

Bugabo yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ferdinand thanks for your support

mutsimbanyi yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka