Kirehe: Ngo muri Jenoside abacuruzi bahizwe bukware
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 abikorera bo mu Karere ka Kirehe bashimiye ubuyobozi bubafasha mu mikorere yabo mu gihe Leta yakoze Jenoside yo bahigaga.
Mu ijambo ry’uwikorera warokokeye i Kirehe, yavuze ko na mbere ya Jenoside abikorera batotejwe cyane.

Ati “Nari umuhanga mu ishuri banyima amahirwe yo kwiga ngana iy’ubucuruzi na byo ntibyangwa neza kuko nagiraga ibicuruzwa bitandukanye nshaka uko nabaho interahamwe zikaza zikanywa, zigafata ibyo zishaka ngo ni amafaranga y’inyenzi ncuruza”.
Avuga ko byageze muri Jenoside, umututsi wacuruzaga wese anyagwa utwe ahigwa bukware ari na ko yicwa by’agashinyaguro.
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Perezida Paul Kagame kuko yahaye abantu bose uburyo bwo kwiga ngo abana be babiri bakaba barangije kaminuza anasaba abagize Inteko Ishinga amategeko kumva ibyifuzo by’abaturage bagahindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.

Abatoni Betty ,ushinzwe guhuza inzego z’abikorera mu rwego rw’igihugu, yashimye abikorera mu Karere ka Kirehe batekereje kwibuka abikorera bazize Jenoside.
Ati“ Mwatekereje neza, iyo twibuka dusubiza amaso inyuma tukareba ibyo dukosora. Murabizi abacuruzi bagize uruhare runini muri Jenoside kuko bari bafite amikoro kandi abahigwaga cyane muri Jenoside ni abacuruzi bagenzi babo mukwiye gukuramo isomo”.
Yavuze ko byagorana ko umuntu umwe yagira icyo gitekerezo. Ati“Kuko mushyize hamwe mukoze igikorwa cyiza, ni byiza ko iki gikorwa cyakomeza kuba mu myaka itaha”.

Nsengiyumva Vincent, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Kirehe, yagize ati “Ku ngoma zose zacyuye igihe abatutsi baratotejwe bigeze muri Jenoside si ukubahukamo,muribuka hano Kirehe abishwe mbere ni abacuruzi bari bafite amafaranga”.
Yashimye abikorera batekereje igikorwa cyo kwibuka abacuruzi bazize Jenoside bakaremera n’imfubyi n’abapfakazi barokotse. Ati“ Ibi bituma twumva ko dufite agaciro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Jacqueline, yashimiye abikorera bateguye igikorwa cyo kwibuka abacuruzi bazize Jenoside.
Yavuze ko akarere na ko gashyize imbere ubufasha ku bacitse ku icumu aho abana basaga 200 barihirwa amafaranga y’ishuri, abasaga 1300 babonewe amacumbi n’ibindi bikorwa binyuranye.

Bamwe mu bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Kirehe bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi ahari imibiri isaga ibihumbi 9. Mu kuremera abarokotse Jenosite batishoboye abikorera batanze inka 10.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaa. nta kundi nyine ni ukugerageza tukiyubaka