Kirehe: Bakoze inama yo kwitegura icyunamo

Abayobozi barimo abashinzwe uburezi, imibereho myiza y’abaturage mu mirenge; abayobozi b’ibigo nderabuzima hamwe n’abahagarariye abacitse ku icumu ,ingabo na Polisi mu karere ka Kirehe bakoze inama kuri uyu wa 27/03/2013 biyemeza gutegura icyunamo uko bigomba.

Muri iyi nama bemeje ko ku rwego rw’akarere icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bazabitangiriza mu murenge wa Nyarubuye mu kagari ka Nyabitare.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Jacqueline, yasabye abitabiriye inama gushyira ingufu mu gukangurira abaturage kwitabira icyunamo bityo bakifatanya n’abacitse ku icumu kwibuka abazize Jenoside.

Abayobozi bayoboye inama yo gutegura icyunamo mu karere ka Kirehe.
Abayobozi bayoboye inama yo gutegura icyunamo mu karere ka Kirehe.

Yabibukije ko muri iki gihe cy’icyunamo hari ibiganiro byateguwe mu rwego rwo gukangurira abaturage gukomeza kwirinda icyo aricyo cyose cyagarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakomeje akangurira abitabiriye inama ko bakwibutsa abaturage ko icyitwa imyidagaduro cyose kitemewe mu gihe cy’icyunamo bakaba bateganya kuzafasha abacitse ku icumu muri iki gihe cy’icyunamo.

Mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994 bashyinguye mu gihugu cya Tanzaniya, muri iyi nama bafashe gahunda ko tariki 02/04/2013 bazajya gukora isuku ku rwibutso rushyinguwemo abantu 917 mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara.

Abitabiriye inama itegura icyunamo mu karere ka Kirehe.
Abitabiriye inama itegura icyunamo mu karere ka Kirehe.

Abagore n’abagabo batoraguye imirambo yabo mu mugezi w’Akagera mu gihe cya Jenoside yakuwemo n’abakozi b’umushinga wa gikirisitu wita ku mpunzi muri Tanganyika, Christian Refugee Service Lutheran World Federation Ngara.

Kuri ubu mu karere ka Kirehe barateganya kuzashyingura mu cyubahiro imibiri itatu yabonetse aho bagitegereje n’indi ine bivugwa ko itaratabururwa.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abandi bayobozi nabo barebereho inaama nkizi zirakenewe ndetse no gukaza umutekano birakenewe ,kugira amakuru ahagije kubabaturage muri bino bihe twibuka abavandimwe bacu.........ABABAVANDIMWE BASHYINGUWE NGARA HAKWIWE GUSHAKWA UBURYO BASHYINGURWA MUCYUBAHIRO MUGIHUGU BITYO BIZADUSHA KWITA KURWIBUTSO NEZA; SINZI NIBA MUHAKORERA ISUKU UKO BIKWIYE?..........MUGIRE AMAHORO.

TURATSINZE janvier yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka