Kinazi: Imibiri isaga 500 y’abazize jenoside yimuriwe mu rwibutso rushya

Imibibiri isaga 500 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 itari ishyinguwe neza, yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi.

Iyi mibiri yari yarashyinguwe mu buryo budahesheje icyubahiro, mu Kagari ka Rubona n’aka Gisari two mu Murenge wa Kinazi, ikaba yari yarashyinguwe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye nabi yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye nabi yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.

Igikorwa cyo kwimura iyi mibiri cyabaye tariki ya 26 Werurwe 2016, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza Werurwe. Cyari kitabiriwe n’abaturage bigaragara ko ari benshi bahaturiye ndetse n’inzego zitandukanye zirimo izishinzwe umutekano.

Mu Kagari ka Gisari himuwe imibiri isaga 400, ikaba itanagoranye kuyimura. Gusa iyo mu kagari ka Rubona isaga 100, yagoranye cyane kuko yari yarajugunywe mu cyobo cyari cyaragenewe kuzaba ubwiherero.

Iki gikorwa cyatangiye mu masaha yaa saa moya z’igitondo kigeza mu mugoroba wa joro bitewe n’uko iyi mibiri yari muri Rubona, bageze hagati bagasanga amazi n’itaka byarivanze n’imibiri.

Uyu musaza Gakwandi Gaspard arashimira Leta y'u Rwanda ikomeje guha agaciro ababo bazize jenoside.
Uyu musaza Gakwandi Gaspard arashimira Leta y’u Rwanda ikomeje guha agaciro ababo bazize jenoside.

Gakwandi Gaspard, umusaza uvuga ko abana be batanu bishwe muri jenoside bagashyingurwa aho mu kagari ka Gisari, avuga ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda kuko ikomeje guha agaciro Abatutsi bazize jenoside, ibaha icyubahiro kibakwiriye.

Avuga ko bishimiye cyane kubona ababo bavanwa aho bari bandagaye, bakajya kuruhukira ahantu heza.

Gakwandi asaba abakoze aya mahano ko bakwiye kujya ahagaragara bakemera ibyaha bakoze, kuko ngo biteguye kubabarira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, avuga ko igikorwa cyo kwimura iyi mibiri idashyinguwe mu cyubahiro kizakomeza, uko ubushobozi buzagenda buboneka, kuko ngo babizi neza ko hirya no hino igihari.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Ruhango, rugiye gushyingurwamo iyi mibiri, rusanzwe rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 60. Imyinsi muri yo ikaba yarakuwe mu cyobo cy’ahitwa ku Rutabo, cyiswe “CND” mu gihe cya jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jesus, be our Savior

Sa yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka