Kimironko: Ntibazihanganira uzagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bwihanangirije abahatuye ko butazihanganira uwo ari we wese uzagaragaraho cyangwa agakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Karamuzi Godfrey, yabitangarije mu mugoroba wo kwibuka, kuri iki cyumweru tariki 10 Mata 2016, nyuma y’uko muri iki cyumweru cyo kwibuka hari uwagaragaye avuga amagambo apfobya ibikorwa byo kwibuka.

Abaje kwibuka ababo bamarwa n'agahinda.
Abaje kwibuka ababo bamarwa n’agahinda.

Yagize ati “Uwe mu baturage yaravuze ati “Ese turibuka twibuka iki! Ubu se tuzibuka kugeza ryari!?” bigaragara ko yapfobyaga. Icyo twakoze twashyikirije raporo Polisi ngo ibikurikirane.

Ntago muri uyu murenge tuzihanganira umuntu ushaka kuzana ingengabitekerezo mu bandi kuko azahanwa bikomeye. Ikindi tugerageza kuganiriza urubyiruko rutazi amateka ya Jenoside kugira ngo narwo rutagwa muri uwo mutego.”

Gitifu w'Umurenge wemeza ko bazakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Gitifu w’Umurenge wemeza ko bazakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yavuze ko hibutswe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibagabaga bari hagati y’ibihumbi 23 na 25 babashije kubona ariko abiciwe muri aka gace bakaba babarirwa mu bihumbi 30 kuko hari indi mibiri itaraboneka.

Nyuma y’imyaka 21 abatuye Kimironko baharokokeye baracyakomeje intambwe y’ubwiyunge, kandi bakaba babifashwamo na gahunda za leta z’ubwiyunge na “Ndi umunyarwanda”, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Sizeri Marcelin uhakomoka wanaharokokeye.

Abayobozi mu nteko bashyira indabo ku mva.
Abayobozi mu nteko bashyira indabo ku mva.

Avuga ko yari afite umuryango munini ariko abarokotse ni mbarwa, kuko abenshi baguye mu kiliziya kandi bari bizeye ko ari ho bari bubone ubuhungiro. Avuga ko we yarokowe n’inkotanyi azisanze muri Stade Amahoro aho zarokoye n’abandi.

Umwihariko wo muri Kimironko ni uko abantu benshi biciwe mu nsengero kuko ari ho bari bizeye kurokokera, kandi ubwicanyi bukaba bwarakozwe ku itegeko rya Kabuga Felicien, ufatwa nk’umwe mu banogeje umugambi wa Jenoside, wari uhatuye.

Habanje urugendo rwo kwibuka.
Habanje urugendo rwo kwibuka.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka