Kayonza: Komorana ibikomere no kwiyubaka bimaze gufata umurongo
Abanyamuryango ba Koperative ‘Twongere Umusaruro wa Kawa’, barimo abarokokeye Jenoside mu Kiliziya y’i Rukara, ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Abatutsi barenga ibihumbi umunani bashyinguye mu rwibutso ruri hafi y’iyo Kiliziya, bahamije ko uko kwishyira hamwe bibafasha komorana ibikomere no kwiyubaka.

Aba ni abiciwe muri Kiliziya y’i Rukara no mu bice bihegereye mu gihe cy’icyumweru kimwe, abandi Inkotanyi zikihutiraga kubatabara ku itariki ya 16 Mata 1994.
Mugwaneza Fidèle na Mukantabana Claudine barokokeye i Rukara, bavuga ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Komine Rukara yamaze igihe gito, ubu bwicanyi ngo bwakoranywe ubugome bukomeye, ku buryo ababurokotse ngo hari abakurijemo uburwayi bwo mu mutwe.
Mugwaneza agira ati "Twarasiwe mu Kiliziya hano i Rukara, turatemwa, kubivuga ntibyoroshye. Ku matariki ya 15-16 Mata, ni bwo Inkotanyi zahageze ziraturokora, wabonaga abana barimo konka imirambo y’ababyeyi babo bapfuye kera."
Mugwaneza na bagenzi be bavuga ko hari bake cyane Inkotanyi zasanze muri iyo Kiliziya bataravamo umwuka, ndetse n’abagiye bahungira mu bice bihegereye, ubu bakaba bakomeje urugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere, babifashijwemo na Leta hamwe n’abafatanyabikorwa bayo.
Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa igizwe na bamwe mu bagore barokokeye i Rukara, ivuga ko mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere no kwirinda icyabasubiza mu bihe bibi, umubyeyi wabyaye, uwarwaye cyangwa uwagize ibindi byago, bamugenera ikiruhuko, bakamusura ndetse bakamuremera.

Batamuliza Madeleine uyobora iyo Koperative yitwa TUK (mu magambo ahinnye), ikaba igizwe n’Abanyamuryango 175 barimo abagore 165 n’abagabo 10, akomeza avuga ko ku isizeni y’ikawa bashobora kubona umusaruro urenze toni 350, ikajya gucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, cyane cyane mu Buyapani.
Batamuliza avuga ko barimo gufasha abarokotse kwiyubaka, kuko buri munyamuryango afite nibura amatungo magufi, inzu yo kubamo kandi akabasha kwishyurira abana ishuri, kwizigamira no gutanga Ubwisungane mu kwivuza na ‘EjoHeza.
Batamuliza avuga ko na bo bashobora kwinywera kawa bejeje, aho bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kuyikaranga no kuyisekura mu isekuru, kugira ngo akamaro igira ko gukangura ubwonko no gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri kabagereho na bo.
Jimmy Gahima, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Sustainable Growers ufasha abo bagore muri ubwo buhinzi wanifatanyije na bo mu kwibuka, abizeza kubahuza n’amasoko mpuzamahanga agura umusaruro wabo ku giciro cyiza.
Agira ati "Ku isoko mpuzamahanga niba ikawa igurwa Amadolari 8, ikigo twashyizeho cya Question Coffee, kizagura ikawa yabo(hano mu Rwanda) kuri icyo giciro, kandi mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kunywa kawa mu Rwanda, hari abo bita baristas bafite ishuri ribigisha kuyiteka neza. Byose bikaba byarabereyeho kugira ngo umusaruro utangwa n’umugore ushobore kugira agaciro ku rwego mpuzamahanga."
Gahima avuga ko ibi ari byo birimo gufasha abagore barenga ibihumbi 33 mu Rwanda bahinga kawa, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubaka ubudaheranwa, kuko bahura bagahumurizanya, bakigishwa, bakava mu bwigunge ndetse bakabasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, avuga ko ibikorwa by’amakoperative nka TUK bifasha kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko abantu bihuriza hamwe "bakareba imbere ibibubaka aho kureba ibibatanya."
Meya Nyemazi avuga ko Leta izakomeza kubagezaho ibikorwa remezo no gukorana n’abafatanyabikorwa, babafasha kubona ubumenyi no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda no mu mahanga.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|