Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 296 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Kuri uyu wa kane tariki 3 Mata 2014, mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gashali habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarekane 296 zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Imibiri y’abashyinguwe ni imibiri y’abiciwe muri zone ya Birambo ihuriweho n’imirenge ya Gashali, Murambi, Rugabano na Murundi. Abarokotse Jenoside na bamwe mu bazi ubwicanyi bwabereye muri ako gace ariko bavuga ko imibiri bashyinguye ari mike cyane ugeraranyije n’abantu bahaguye.

Hon. Patricie Hajabakiga, umudepite mu nteko y’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, na we wari waje gushyingura abe bahaguye yagize ati “Mu muryango umwe gusa njyewe nashyingiwemo wari ufite abantu basaga 200 ariko abo twashoboye kubona ntibagera kuri mirongo itatu.”
Atanga ubuhamya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri zone ya Birambo mu cyari Komini ya Bwakira ubu akaba ari mu karere ka Karongi, Damien Niyongira, yavuze ko nubwo Jenoside yabaye hose mu Rwanda ariko iyo ku Kibuye ngo yari yihariye.
Agira ati “Abaturage ba Kibuye bo bari bafite icyaha cy’umwihariko, waba Umututsi ukaba n’Uumunyakibuye ukaba ufite ibyaha bibiri bikomeye cyane.” Avuka ko mu gutanga amashuri ku bana bajya mu mashuri yishumbuye Perefegitura ya Kibuye ngo itarenzaga imyanya itanu ngo bitewe ni uko yagiraga Abatutsi benshi.

Uyu musaza wo mu kigero cy’imyaka nka 55 yibukije ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Komini ya Bwakira bari mu byo yise imva eshatu ndetse asaba urubyiruko rwari aho kujya ruhora rubyibuka.
Yagize ati “Bwakira yagize imva eshatu zikomeye cyane z’amateka adashobora kwibagirana mwe mukiri bato mujye muhora muyibuka muyandike.”
Izo mva avuga ko iya mbere ari Nyabarongo, iya kabiri ikaba Iga (icyari inyubako y’ishuri abakuze bigiragamo kwandika, gusoma no kubara) ya Komini Bwakira naho imva ya gatatu ngo ikaba igikuku cya rusange cyacitse mu mwaka 1963 kirutuye ku giti cyacyo ariko abagome ngo bakabona ari yo mva ikwiriye Abatutsi.
Honorable Hajabakiga Patricie yasabye ko aha hantu hari amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi hajya ikimenyetso kizajya gifasha abantu kuyibuka.

Yagize ati “Ndabizi ko birimo kwigaho ariko ndagira ngo nibutse ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’ubw’Intara y’Iburengerazuba ko n’ubwo tugenda dukura imibiri muri biriya bice Niyongira yavuze ariko hagomba kuba n’ikimenyetso gituma ayo mateka atibagirana.”
Naho Ahishakiye Naftal, Umunyamanga nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’igihugu na we uvuka muri zone ya Birambo yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri zone ya Birambo anabasaba gukomeza kugira ubutwari bwo kubaho.
Yagize ati “Kwica ni uguta agaciro kurusha kwicwa. Abantu bishe aba bantu bataye agaciro inshuro nyinshi kuruta abo bicaga.”
Yanibukije abacitse ku icumu rya Jenoside ko umwanya nk’uwo (wo gushyingura mu cyubahiro ababo) ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyabaye noneho muri ayo mateka bagakuramo imbaraga zo gukora, imbara zo kwihuta ndetse n’imbaraga zo kwiyubaka ngo kuko basenyutse kubera kubera Jenoside.

Guverneri w’Intara y’Uburengerazuba, Madamu Caritas Mukandasira, we yibukije ko mu rwego rwo gukomeza gusabana imbabazi ko abazi aho umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi waba uri yahagaragaza ndetse n’abasahuye iby’abandi mu gihe cya Jenoside babegera bakabishyura cyangwa bakabisabira imbabazi.
Mu mibiri 296 yashinguwe kuri uyu wa 3 mata 2014 ngo harimo 273 yabonetse mu murenge wa Murambi, 18 yabonetse mu Murenge wa Gashali, itatu yabonetse mu Murenge wa Rugabano n’umwe wabonetse mu Murenge wa Murindi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|