Kamonyi: Umukecuru w’incike yibukijwe umuco n’abakora siporo bamusuye bakamuremera

Umukecuru Mukeshimana Maria, utuye Umudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda wo mu Karere ka Kamonyi yasuwe n’abaturanyi be bakora siporo bibumbiye mu ihuriro “Unity jogging Club”; mu rwego rwo kumufata mu mugongo kubera abana be n’umugabo we yabuze muri Jenoside no kumwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi.

Nyuma yo gukora siporo mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 10 Gicurasi 2015, abakora siporo basuye uyu mukecuru, abagore bamukuburira umuharuro naho abagabo bamusanira urugo rwari rutangiye gusenyuka; ubundi baramuganiriza, bamushyikiriza impano bamuzaniye irimo ibyo kurya, umwambaro, ihene yo korora n’amafaranga.

Abagize Unity jogging Club basuye umukecuru w'inshike.
Abagize Unity jogging Club basuye umukecuru w’inshike.

Mukeshimana yishimiye urugwiro yeretswe n’abaturanyi be kuko ngo byamwibukije ibikorwa by’urukundo we n’urugano rwe bajyaga bakorera abaturage batishoboye mu gihe bari bakiri bato.

Yagize ati “Kera twakoraga igikorwa cy’urukundo, tukajya kwahira umukenke tukaza tukubakira abantu; niyo mpamvu njya nibaza aho ibi by’amako byatumye abantu bicana byavuye”.

Abagabo bamusaniye urugo.
Abagabo bamusaniye urugo.

Ngirinshuti Emmanuel, ukuriye “Unity jogging Club”, atangaza ko uretse guhuzwa na siporo, ihuriro rya bo rifite intego yo gukora ibikorwa by’urukundo. Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi ngo biyemeje gukusanya inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 yo kubafasha gusura uwarokotse Jenoside utishoboye.

By’umwihariko, Ngirinshuti avuga ko bahisemo gusura uyu mubyeyi tariki 10 Gicurasi, kuko ari umunsi mpuzamahanga w’umubyeyi, bagamije kumuba hafi ngo bamushimishe nk’umubyeyi wakagombye kubona abana be hafi.

Ati “Ni ukugira ngo n’ubwo abana be bashize, abone ko afite abandi bana bamuzirikana”.

Abagore bamukuburiye umuharuro.
Abagore bamukuburiye umuharuro.

Mu gihe gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside byari bikunze gukorwa na Leta cyangwa indi miryango itegamiye kuri Leta, kuri iyi nshuro ya 21 hibukwa jenoside yakorewe abatutsi, abaturage bagaragaje ubushake bwo gufasha bagenzi ba bo basizwe iheruheru na Jenoside.

Rwandenzi Epimaque, Umuyobozi w’Akagari ka Ruyenzi, ashima uruhare abaturage bagira mu guharanira iterambere rirambye kuko bigaragaza ko bumvise ko atari Leta yonyine izajya yita ku batishoboye, ahubwo ko n’abaturage bagomba guharanira iterambere rya bagenzi ba bo kugira ngo igihugu gitere imbere muri rusange.

Bamukoreye imirimo inyuranye y'amaboko.
Bamukoreye imirimo inyuranye y’amaboko.

“Unity jogging Club” ifite abanyamuryango bagera kuri 60, batuye mu Mudugudu ya Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi n’abo mu Midugudu ya Musebeya na Rubona yo mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda.

Banamushyikirije impano yo kumwifuriza umunsi mwiza w'umubyeyi.
Banamushyikirije impano yo kumwifuriza umunsi mwiza w’umubyeyi.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi unity nabantu babagabo pee

THE SONG yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

bakoze igikorwa kiza cyo gufasha uwo mubyeyi imana ibahe umugisha.

barame yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka