Kamonyi: Ubuhamya bw’imfubyi zo mu ishyirahamwe “Imararungu” butanga icyizere ko kwigira bishoboka

Ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyashyikirizaga ishyirahamwe ry’imfubyi zirera zo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, mu Murenge wa gacurabwenge, inkunga y’icyuma gisya n’umurima wo guhinga bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’igice; Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB, yatangaje ko ubuhamya bw’imibereho yabo butanga icyizere cy’uko kwigira atari amagambo.

Ishyirahamwe “Imararungu” ry’imfubyi zirera zo mu Mudugudu wa Nyamugari ryatangiye mu mwaka wa 2006, ritangizwa n’abana bari bapfushije ababyeyi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyamuryango baryo 53 baba mu miryango 23 bavuga ko icyo gihe ubuzima butari buboroheye, ahubwo bahuzwaga n’amaganya yo kubwirana ibibazo byabo.

Icyuma gisya RGB yahawe Imararungu.
Icyuma gisya RGB yahawe Imararungu.

Cyakoze bishyize hamwe bahera ku bikorwa bito birimo guhinga mu gishanga no kuzigama igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 50, none ubu bamaze gukura kandi bariyubatse babikesheje uko kwishyira hamwe n’ inkunga bagiye bahabwa na Leta ndetse n’imiryango nterankunga.

Ubuyobozi bwabafashije kubona aho gutura no kwiga, ariko na bo bakomeza imishinga y’ishyirahamwe ryabo. Bafite umushinga w’ubworozi bw’inzuki, uw’ubworozi bw’inkoko n’uwo gukodesha intebe n’amahema ku bantu bafite ibirori.

Nyabyenda Narcisse, Jenoside yasize afite imyaka 9 akaba yaragombaga kurera barumuna be. Avuga ko urugendo rw’ubuzima rwabaye rurerure ariko bakaba bishimira ubuyobozi bwabakoreye ubuvugizi kuva Jenoside irangiye bakaba babona ababafasha mu byo bakora. Ati “ nka ruriya rusyo RGB iduhaye, ntaho twari gukura ubushobozi bwo kurwwigurira”.

Prof Shyaka Anastase na Perezida w'Imararungu.
Prof Shyaka Anastase na Perezida w’Imararungu.

Agendeye ku ho bavuye n’aho bageze, Prof. Shyaka Anastase, asanga imiyoborere myiza iharanira imibereho myiza y’abaturage yagaragaye nyuma ya Jenoside, ari yo yatumye aba bari abana bagera ku ntego yo kwiyubaka.

Aragira ati “Za mbuto z’imiyoborere myiza zitangiye gutanga umusaruro. Kuko niba abana nk’aba n’ibibazo byabo bashobora kugera aho bumva ko bishoboye, ukabona baratekereza birebire wumva biteye akanyamuneza , kandi wumva kwigira muri iki gihugu bishoboka. Utu tuntu duto twabafashijemo, baravuga ko umwaka utaha amafaranga make bashobora kwinjiza ari miliyoni ebyiri mu kwezi”.

Uretse inkunga RGB yahaye iri shyirahamwe, abakozi b’iki kigo basuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruri mu Kibuza, bahasiga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 360, yo gufasha mu mirimo ikorwa ku Rwibutso.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwarakoze cyane babyeyi.RGB ikoze igikorwa cy’inyamibwa.

alias yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

kwigira birashoboka twavuye kure hashoboka kandi habi none tugeze aheza hashimbwa tubikesha kwihagararaho

Matunda yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka