Kamonyi: Agorwa n’imibereho akibaza impamvu adafashwa kandi yaratoraguwe mu bishwe muri Jenoside
Kabarame Uzamukunda Egidie uri mu kigero cy’imyaka 23, ngo yabwiwe n’umubyeyi wamureze ko yamutoraguye mu mirambo y’abatutsi bari bamaze kwicirwa ku iteme rya Kayumbu mu Murenge wa Musambira, ariko akibaza impamvu akomeje kubaho nabi kandi yagafashijwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Kabarame ntiyakomeje kubana n’uwo mubyeyi, ahubwo yirirwa asemberana n’umwana yabyaye ufite imyaka ine.
Iyo avuga ubuzima yabayemo, uyu mukobwa avuga ko yavuye mu rugo rw’umubyeyi Yabakujije Eularie wamutoraguye utuye mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira, afite imyaka umunani ajyanywe n’umuturanyi wamubwiraga ko bamufata nabi kuko batamubyaye kandi bakaba bafite abandi bana benshi bo kwitaho.
Ngo yabaye mu Murenge wa Mbuye kwa bene wa bo b’uwo muturanyi barananiranwa, ajya kuba mu Murenge wa Nyamiyaga naho biranga; ahava ajya gukora ubuyaya mu Mujyi wa Kigali, aho yavuye atwite akabura umwakira akajya aba mu bihuru; nyuma yo kubyara agatangira gupagasa ngo abone ibimutunga.

Abaturage yagiye aganiriza ubuzima bwe bamugiriye inama yo gusaba ubufasha mu buyobozi nk’uwarokotse Jenoside, ariko ngo ageze ku Murenge wa Musambira baramwirukana bamutegeka gusubira kuba kuri uwo mubyeyi wamutoraguye, nawe aho kujyayo akomeza gusembera.
Ati “Uwo mubyeyi ntacyo dupfa kuko no kubaho niwe mbikesha. Ariko nawe arakennye kandi abana be ntibankunda. Abantu banyangaga ndi njyenyine, ubu banyemerana n’umwana wanjye? Batinya ko nabasaba umunani”.
Avuga uburyo yabonye uyu mwana, Yabakujije Eularie, avuga ko muri Mata 1994 (itariki ntayibuka ariko ngo hari ku munsi wa gatanu) agiye kurangura inyanya mu isoko rya Musambira, ageze kuri Kayumbu ahari haraye hiciwe abatutsi benshi abona akana kari mu kigero cy’umwaka kari gushaka konka imirambo. Ngo yahise asaba umwe mu bicanyi kumureka akajya kugatwara, maze arabimwemerera ariko amubwira ko nagafatanwa atavuga ko ariwe wakamuhaye.
Uyu mubyeyi uvuga ko yari afite n’abandi bana bane yari ahishe, yajyanye aka kana kukarerana n’abana be yabyaye. Mu bana bane bandi yari yahishe ngo yahungutse asanga babiri barabishe, abandi babiri babona imiryango ya bo.

Ka kana ngo yakajyanye mu buyobozi bamusaba kujya kukarera bamubwira ko n’abakura abana mu bigo by’imfubyi babarera. Umugabo we ngo niwe wakise “Kabarame Egidie”.
Uyu mubyeyi avuga ko atanga Kabarame ariko akaba adafite ubushobozi bwo kumwubakira dore ko nawe inzu abamo yaguye uruhande rumwe, asaba ko ubuyobozi bwamufasha bukamwubakira inzu yo kubamo kuko uwo mwana na we ahora amubaza impamvu atamusabira ko afashwa nk’uwarokotse Jenoside.
N’ubwo Yabakujije avuga ko ikibazo cy’uyu mwana yakigejeje ku buyobozi Jenoside ikirangira, Mudagire André, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Musambira, atangaza ko ubuyobozi bw’umurenge bwakigejejweho mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2015.

Uyu mukozi avuga ko yahuje umwana n’uwamutoraguye maze akamuhitishamo gusubira kuba aho bamutoraguye cyangwa gucumbikishirizwa n’ubuyobozi, ngo umwana akamwemerera gusubira kuhaba. Nyamara umwana ntiyagiye kuba ku wamutoraguye, ahubwo acumbikiwe n’umugiraneza wamusanze arara ku Rusengero rwa ADEPR Musambira akajya kumutiza inzu y’ubuntu.
Mudagire we, avuga ko ubuyobozi buzi ko abana n’uwamutoraguye. Ati “Niba yaragezeyo akabyanga ntiyagarutse. Yari kuza tukamushakira icumbi, tukamuha n’inkunga y’ingoboka tugenera abatishoboye”.
Ku kibazo cyo gufashwa nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye, uyu mukozi avuga ko ubuyobozi bushidikanya ku kuri kwa byo. Cyakora ngo mu nama itegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Musambira, ubuyobozi buzakiganiraho n’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu “IBUKA” harebwe icyakorwa.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
inzego zibishinzwe zibikurikiranire hafi rwose nawe barebe icyo bamufasha n’ uwarokotse cyangwa n’ umunyarwanda wese kuko buri umunyarwanda agomba gufasha iyo bishoboka
uwo mwana nuwo gufashwa nawe nuwigihugu!