Kamonyi: Abakozi ba Unguka Bank basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

Mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya amateka yayo, abakozi ba Unguka Bank, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kuri uyu wa 3 Nyakanga 2015 banemerera imiryango y’abarokotse Jenoside inkunga y’inka eshanu.

Nyuma yo kunamira abazize Jenoside basaga ibihumbi 47 bashyinguye muri urwo rwibutso, abakozi ba Unguka Bank basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu ma komini yahurijwe muri Kamonyi.

Unguka Bank yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Unguka Bank yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Umuyobozi wa Unguka Bank, Byakunda Faustin, atangaza ko igikorwa cyo gusura urwibutso, abakozi bayo bagikora buri mwaka mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside no gusobanurira abakozi b’iyi banki amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.

Aba bakozi bahaye urwibutso inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 byo gufasha mu mirimo y’isuku. Bakomereje mu midugudu ya Kambyeyi na Nyarunyinya yo mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, gufata mu mugongo imiryango 59 y’abacitse ku icumu rya Jenoside bayemerera inka eshanu zo kubafasha mu mibereho myiza.

Abakozi ba Unguka Bank basobaburirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi ba Unguka Bank basobaburirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, ashimira Unguka Bank n’indi miryango yasuye Akarere ka Kamonyi muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, kuko bigaragaza ubufatanye mu guhangana n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati « Navuga abagiye batanga ubufasha butandukanye mu kunganira imiryango yarokotse Jenoside itishoboye. Icyo ni igikorwa cyiza kitwereka ko Abanyarwanda bari inyuma y’amateka yaranze igihugu cyacu, bakaba baturi inyuma kandi mu gufatanya guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside ».

Perezida wa Ibuka kandi arashimira abaturage b’Akarere ka Kamonyi, uburyo babaye hafi abarokotse Jenoside bikaba bigaragaza ko bumva kimwe icyerekezo cy’igihugu.

Gusa ku nshuro ya 21 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo haracyari ibibazo byo kubonera amacumbi bamwe mu bacitse ku icumu n’icyo kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside.

Abarokotse Jenoside bo mu midugudu ya Nyarunyinya na Kambyeyi bemerewe inka eshanu zo kuzamura imibereho yabo.

Marie Josee Uwiringira

Gusa ku nshuro ya 21 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo haracyari ibibazo byo kubonera amacumbi bamwe mu bacitse ku icumu n’icyo kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusura inzibutso ni uburyo bumwe bwo kurwanya abapfobya kuko amateka tuhasanga yivugira ubwayo

dusenge yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka