Inzirakarengane zahoze ari abakozi ba Perefegitura z’intara y’Amajyepfo zirasabirwa urwibutso

Imiryango y’abari abakozi ba perefegitura zahinduwemo intara y’Amajyepfo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi u 1994, irasaba ko hashyirwaho ikimenyetso cyerekana uko bishwe.

Icyo kimenyetso kizagirwa urwibutso rw’abahoze ari abakozi b’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare na Gikongoro kizafasha imiryango yabo guhora babibuka, nk’uko bitangazwa na Gloriose Mukamwiza uhagarariye iyo miryango.

Mu gikorwa cyo kwibuka izo nzirakarengane kuri uyu wa Gatanu tariki 22/06/2012, urwo rwibutao ruzanahesha gaciro n’ubumuntu izo abishwe bambuwe bazira uko baremwe.

Yongeyeho ko ababishe muri Jenoside bifuzaga gusigara mu gihugu cya bonyine ariko uwo mugambi wabo mubisha ntibawusohoza.

Urutonde rw'abantu 34 bahoze ari abakozi ba Perefegitura za Gitarama, Butare na Gikongoro bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Urutonde rw’abantu 34 bahoze ari abakozi ba Perefegitura za Gitarama, Butare na Gikongoro bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu izina ry’iyo miryango yabashije kurokoka Jenoside, Mukamwiza yavuze ko muri iki gihe ikomeje kubabazwa na bamwe muri bo baburiwe irengero bigatuma badashobora gushyingurwa mu cyubahiro.

N’ikiniga yagize ati: “ Birababaje kubona nk’uwitwa Habyarimana Jean Baptiste wahoze ari umuyobozi w’icyahoze ari perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside, kuba imyaka 18 ishize Jenoside ibaye ariko akaba ataraboneka ngo ashyingurwe mu cyubahiro”.

Mukamwiza ari nawe mushiki w’uwo Habyarimana, yatangaje ko hari amakuru bafite avuga ko Leta yahoze yiyita iy’abatabazi yamujyanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama mu gihe cya Jenoside igenda imuzungurukana.

Ati: “Ariko ntabwo tuzi urupfu yapfuye bityo akaba ari ibintu bibabaje kubona umuntu w’umugabo byongeye wari umuyobozi wa perefegitura nzima aburirwa irengero ntashyingurwe mu cyubahiro”.

Yasabye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo kimwe n’izindi nzego bafatanya kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, gukomeza gufatanya n’imiryango yabo yacitse icumu rya Jenoside hakamenyakana amakuru yaho abishwe baherereye.

Mukamwiza asanga hari abantu bakoranaga nabo kandi bagize uruhare muri Jenoside, bashobora kwifashishwa mu gutanga amakuru yaho iyo mibiri y’abishwe igiye iherereye.

Jean de Dieu Mucyo, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside nawe ashimnagira ko urwo rwibutso rwa Jenoside rukenewe gushyirwaho by’umwihariko.

Yagize ati: “Urwo rwibutso rugomba gushyirwaho kugira ngo n’abazaza nyuma yacu bazamenye amateka abacu bishwemo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994”.

Urwo rwibutso rugomba kugaragaza amazina y’abazize Jenoside n’ababigizemo uruhare babica, nk’uko Mucyo tbivuze. Yakomeje avuga ko abafite icyo babaziho batanga ibitekerezo ndetse hagakorwa agatabo gakubiyemo amazina n’ubuhamya ku rupfu bishwemo muri.

Urutonde rw’abantu 34 mu bishwe nibo amazina yabo amaze kumenyekana, Mucyo akifuza ko amazina yabo yazashyirwa ahantu hagaragara aho gushyirwa ahiherereye.

Jean Pierre twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka