Ingabo z’u Rwanda muri za Sudani zombi zibutse

Ingabo z’u Rwanda n’abasivili bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani na Sudani y’Amajyepfo, bibutse ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bitewe n’uko bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), batangarijwe ijambo Umunyabanga Mukuru w’uwo muryango, Ban Ki Moon yahaye isi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko babifatanya no kwibuka mu buryo igihugu cyabo kibigenza.

Umuyobozi ku rugamba w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera i Darfur muri Sudani (UNAMID), Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yibukije ubutumwa bwatanzwe na Ki Moon mu gihe u Rwanda rwatangizaga kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Uburyo nyabwo bwo gukumira ko Jenoside n’ibindi byaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu bitazongera kubaho ukundi, ni ukumenya inshingano kwa buri wese zo kurinda abaturage bari mu byago.

Ni ngombwa ko Leta z’ibihugu, ubucamanza n’imiryango yigenga, bashyira imbaraga mu kwamagana ivangura n’urwango.”

Lt Gen Kamanzi yunze mu butumwa bwa UN ati “Tugomba guteza imbere uburenganzira bungana, ibiganiro ndetse no kugendera ku mategeko, mu kubaka amahoro n’isi irimo ubutabera.”

Abakiristu n’abayisilamu bagize UNAMID bakoze amasengesho, bacana za buji (bougie) mu kuzirikana ku nzirakarengane zazize Jenoside, bumva ubuhamya bw’uwari mu ngabo za UN zari mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorwaga.

Col Mathiew Essien wo mu ngabo za Ghana, yashimangiye ko ingabo za UN mu Rwanda zitatabaye.

Ati “Twahanye ibiganza na shitani, twasomanye nawe, turaryamana; kuko inzirakarengane zirenga miliyoni ziciwe mu maso yanjye, nyamara bari badukeneyeho ubutabazi, turarenga dutegekwa kubatererana.”

Ibyabaye mu Rwanda ni igisebo ku rwego mpuzamahanga, ariko ndizera ko bitazongera kubaho ukundi.”

Itangazo rya Ministeri y’ingabo y’u Rwanda rivuga ko muri Sudani abagize umutwe wa UNAMID bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye ahitwa El Fasher kugera ku cyicaro cya UNAMID cyo mu majyaruguru.

Muri Sudani y’Amajyepfo naho igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’Ingabo ziri mu butumwa bwiswe UNAMISS, imiryango y’Abanyarwanda ibayo, nshuti z’Abanyarwanda n’abayobozi barimo uwungirije Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Moustapha Soumare na Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Amajyepfo, Peter Bashir Gbaind.

Ministiri Gbaind yashimiye Abanyarwanda kuba barahisemo inzira yo kubaka igihugu, “kuvura ibikomere no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, mu rwego rwo kurwanya kudaheranwa n’ingaruka mbi za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza ngo rushobora gukurikizwa n’abakunda amahoro muri Afurika no ku isi hose.

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Biranejeje guha Agaciro Abacu batuvuyemo tukibakunze.Ingabo zacu Mukomerezaho kuko mwagagaritse Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 Mukiza Abanyarwanda benshi b.Inzirakarengane leta yacu Nziza itugira umwe .Turabashimiye Ngabo nziza Ibikorwa byanyu birivugira Ntagitunguranye.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka