Imibiri y’abazize Jenoside yakuwe mu ishyamba rya Gako yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 163 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tariki 14/04/2012, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa ruri mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Abashyinguwe barimo abagera kuri 32 bakomoka mu murenge wa Rihuha, abagera ku 102 bo mu murenge wa Nyarugenge bari barajugunywe mu cyobo kiri mu ishyamba rya Gako aho bita ranshi, batatu bavuye mu murenge wa Shyara, uwa Nyarugenge 12, Kamabuye 3 n’umwe wo muri Shyara.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yashimiye abaturage b’ako karere ubwitange bagize mu cyunamo, ariko anabakangurira gukomeza kwiteza imbere. Yagize ati “Abacitse ku icumu ndabamenyesha ko ibihe bibi byarangiye, ubu igisigaye ni ukwiyubaka, muhagurukane ubushake dufatanye mu iterambere”.

Gasengayire Elise, waje gushyingura abo mu mumuryango w’umuvandimwe we, Nemeye Albert wicanwe n’abo mu muryango we bagera kuri 11, yavuze ko yumva aruhutse kuba abashije kubashyingura. Ati "iyo ubonye abawe ukabashyingura wumva uruhutse".

Imiryango yari yitwaje amwe mu mafoto y'ababo bazize Jenoside
Imiryango yari yitwaje amwe mu mafoto y’ababo bazize Jenoside

Mu buhamya bwahatangiwe, Sekamonyo Eliphaz warokotse, yashimiye ingabo zari iza FPR zahagaritse Jenoside kandi ashima n’abatekereje gushyiraho icyunamo ngo bajye babasha kunamira ababo.

Aba bantu bashyinguwe babonetse kubera ubufatanye n’abaturage batanze amakuru y’aho bajugunywe igihe bicwaga; nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred. Yagize ati "uburyo abaturage b’uyu murenge bitabiriye iki cyunamo ndabushima cyane, byagaragaye rwose ko icyunamo ari icy’Abanyarwanda atari icy’Abatutsi nk’uko abashaka gupfobya Jenoside babivuga".

Urwibutso rwa Ruhuha rumaze gushyingurwamo imibiri igera kuri 9904 bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka