Imibiri y’Abatutsi biciwe Midiho ikomeje kuburirwa irengero

Imibiri y’abatutsi basaga 200 biciwe mu rusengero ruri ahitwa “kuri Midiho” muri Kayonza ikomeje kuburirwa irengero, nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.

Urwo rusengero rw’abaporoso ruri mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, mu gihe cya Jenoside rwahungiyemo Abatutsi basaga 200, Kanyangoga Thomas waruyoboraga atanga amabwiriza yo kubica baterwa amagerenade, nk’uko bamwe mu bacitse ku icumu babivuga.

I Kayonza bagenda bashyingura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko baracyafite ikibazo cy'imibiri y'abantu basaga 200 biciwe kuri Midiho yaburiwe irengero.
I Kayonza bagenda bashyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko baracyafite ikibazo cy’imibiri y’abantu basaga 200 biciwe kuri Midiho yaburiwe irengero.

Kanyangoga uwo yakatiwe igifungo cya burundu, ariko yanze gutanga amakuru y’aho imibiri y’abo bantu iri n’abaturage baturanye n’urwo rusengero ntibayatanga, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude abivuga.

Agira ati “Turi gushyingura abacu mu cyubahiro ariko hari imibiri itaraboneka bitewe n’abantu binangiye gutanga amakuru.

Midiho hari abantu benshi bahaguye ariko kugeza ubu ntiturashobora kumenya aho baherereye, turasaba ko abantu batanga amakuru turebe uko twabashyingura mu cyubahiro.”

Senateri Mike Rugema ngo yibaza impamvu abo baturage baterekana aho iyo mibiri iri, agasanga abatahagaragaza bafite ingengabitekerezo ya Jenoside iri ku rwego ruhanitse.

Senateri Mike Rugema avuga ko abatagaragaza iyo mibiri bafite ingengabitekerezo ya Jenoside iri ku rwego ruhanitse.
Senateri Mike Rugema avuga ko abatagaragaza iyo mibiri bafite ingengabitekerezo ya Jenoside iri ku rwego ruhanitse.

Ati “Abantu bavuga ko batakoze Jenoside ariko bari aho biciraga abantu. Kuki tumaze imyaka 22 dusaba abantu kwerekana aho imibiri yajugunywe bakavunira ibiti mu matwi?”

Akomeza agira ati “Gushyingura ni umuco nyarwanda wo kubaha abatuvuyemo. [Abadatanga ayo makuru] iyo bapfushije bo bashyingura ababo. Kuki batifuza ko n’abandi bashyingura ababo? Iyo ni ingengabitekerezo ya Jenoside iri ku rwego ruhanitse.”

Senateri Rugema avuga ko abafite amakuru kuri iyo mibiri bakwiye kuyatanga hakiri kare, kuko n’iyo byatinda azamenyekana bitewe n’uko ikibazo cy’iyo mibiri kitazigera kizima

Hari abakeka ko hafi y’urwo rusengero haba hari icyobo cyajugunywemo iyo mibiri, abandi bakavuga ko ishobora kuba yarajyanywe mu kiyaga cya Muhazi ariko nta muntu n’umwe ushobora guhagarara kuri ayo makuru.

Umuti w’iki kibazo benshi bawutegereje mu baturage bari baturanye n’urwo rusengero mu gihe cya Jenoside, kuko ari bo bashobora kuba bafite amakuru y’ukuri kuri iyo mibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu by’ukuri u Rwanda rwagushije ishyano haba Genocide yakozwe ku manywa y’ihangu abanyarwanda ubwabo akaba aribo bayigizemo uruhare rukomeye, ibi ntawe ukwiye kubishidikanyaho. Ariko nanone kandi abanyarwanda bagomba kuvugisha ukuri ku byabaye, hagatangwa amakuru nyayo kubaba bayazi neza (nta guhimba). Imibare y’abishwe muri Genocide nayo yagombye kuvugwaho rumwe kuko hari aho itera urujijo mu turere tumwe na tumwe. Ugasanga ngo mu rusengero rumwe haguyemo ibihumbi 30, nyamara wareba ubunini bw’ubwo rusengero ugasanga nta n’abantu igihumbi barujyamo. Mubyukuri dukeneye ko Abanyarwanda kuvugisha UKURI kubyabaye, amateka akaganirwaho nta kwishishanya, njye numva aribwo Ubumwe n’ubwiyunge byazagerwaho uko bikwiye n’ababa bakinangira gutanga amakuru bayatanga nta mananiza. Nawe se ngo umuntu arafunze yakatiwe burundu ariko ngo yanze gutanga amakuru, ubwo se ibyo ni ibiki, njye ndumva harimo kutavugisha ukuri kuko niba abantu barishwe bafite ababishe n’aho babashyinguye haba mu mva rusange cyangwa se aho ariho hose baba barabajugunye (gusa birababaje kandi biteye agahinda). Nihakorwe iperereza ryimbitse ry’umwuga byose bizajya ahagaragara aho gukomeza kugendera kuri sentiments. Nizereko abasoma iyi comment bataza kuvugako mfite ingengabitekerezo ya genocide. Ubumwe, Ukuri n’Amahoro ku Banyarwanda bose.

Alberto Konde yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka