Imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 44 biciwe kuri komini Rwamatamu yashyinguwe mu cyubahiro

Nyuma y’imyaka 18, imibiri 44096 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye ahahoze ibiro bya komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye bashyinguwe mu cyubahiro tariki 24/06/2012, mu rwibutso rwubatswe mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke.

Mu muhango wo guherekeza iyi mbaga y’abatutsi bazize Jenoside, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yanenze Leta yariho mu gihe cya Jenoside KUBA yarateshutse ku nshingano zayo zo kurengera abaturage kandi bari bayitezeho amakiriro.

Kwica Abatutsi bari bahungiye ku biro bya komini Rwamatamu byasabye imbaraga nyinshi zihambaye kuko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa imbaga isaga ibihumbi 44 yari imaze kuhasiga ubuzima.

Uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutaburura iyi mibiri aho yari yaratabwe ndetse no kuyisukura kuko kari akazi katoroshye kandi gasaba ubwitange.

Yakomeje avuga ko uyu umunsi ushimishije kuko nyuma y’imyaka 18 ku bufatanye n’akarere babashije gushyingura ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Kwibuka no gushyingura abazize Jenoside bikwiye kuba umwanya wo kwibuka Leta mbi yaranzwe n’amacakubiri, ukaba n’umwanya wo kwibuka abagize uruhare mu kuyihagarika; nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, akaba n’intumwa ya Guverinoma mu karere ka Nyamasheke, Habumuremyi Mathias.

Yakomeje avuga ko bikwiye kuba n’umwanya wo kurwanya abapfobya Jenoside baba Abanyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’ababashyigikira. Yasabye abitabiriye uwo muhango kwereka abo bose ko batakiri ba Banyarwanda bakoze amahano.

Habumuremyi yaboneyeho kubwira abacitse ku icumu rya Jenoside ko badakwiye guheranwa n’agahinda ngo badashimisha abashatse kubamara, anababwira ko Leta y’u Rwanda ibitayeho kandi iharanira ko u Rwanda ruzongera rugatemba amata n’ubuki, Abanyarwanda bakagabirana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka