Imibiri ishyinguye muri Kiriziya ya Ntarama igiye kwimurwa
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyinguye mu rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu mva nshya.
Ku rwibutso rwa Ntarama hamaze kuzura imva eshatu zubatswe mu buryo bugezweho zigiye kwimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, yarishyinguye mu cyahoze ari kiriziya ya Ntarama.

Umuganwa Marie Chantal,umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe imicungire y’urwibutso rwa Ntarama, avuga ko ibikorwa byo gusana urwo rwibutso biri ku musozo.
Agira ati “Kugeza ubu imva nshya zizashyingurwamo zararangiye, ubu harimo gutunganwa ubusitani bwiza kandi bugezweho buzajya bufasha abasura urwo rwibutso kuharuhukira ndetse banarushaho gusobanukirwa amateka y’ibyabereye aha.”

Bamwe mu bafite ababo bashyinguwe muri urwo rwibutso bavuga ko aho imibiri yari iri muri kiriziya ya Ntarama itaheshaga icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakishimira ko aho igiye kwimurirwa ho ari heza, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Mukamunana Marie Rose.
Ati “Aho bari bashyinguye hari hashaje dugasanga hatabaha agaciro n’icyubahiro nk’abantu bacu, ariko aho bagiye gushyingurwa ni heza cyane, tukaba tubyishimiye cyane.”
Uko kubyishimira kandi biranemezwa n’uwitwa Sekamana Leandre, uvuga ko iyo mibiri itimurwa yari kuzangirika.

Ati “Ibi biratuma itangirika kuko wasangaga ijyamo ivumbi riva ku muhanda ariko aho igiye kwimurirwa nta vumbi zizajya riyijyaho.”
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside buvuga ko harimo gutegurwa igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri mu mva nshya zuzuye. Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi bitanu.
Abahashyinguye n’abari bahungiye muri iyo kiriziya ya Ntarama nyuma baza kwicirwa aho n’abagiye bicirwa mu nkengero z’urwo rwibutso.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|