Imibiri ibihumbi 20 igiye kwimurirwa mu rwibutso rushya

Guhera tariki 11 Mata 2016, Akarere ka Ruhango kazatangira kwimurira mu rwibutso rushya imibiri ibihumbi 20 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mibiri izimurwa ni iri mu rwibutso rutajyanye n’igihe ruri mu Mujyi wa Ruhango, ururi ahitwa Kigoma hafi y’Umurenge wa Ruhango n’urundi ruri ahitwa Muyange, hose hakaba habarirwa imibiri itari munsi y’ibihumbi 20, igomba gutunganywa igashyingurwa mu cyubahiro bitarenze tari 19 Kamena 2016.

Urwibutso rushya rwa Jenoside rw'Akarere ka Ruhango.
Urwibutso rushya rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango.

Iyo mibiri izimurirwa mu rwibutso rushya rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 108 FRW. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko imyiteguro yo kuyimura igeze kure, bugashimangira ko iki gikorwa kizagenda neza.

Rurangwa Sylvan, ushinzwe Umuco na Siporo akaba anafite Kwibuka mu nshingano ze mu Karere ka Ruhango, avuga ko ubu hamaze gukorwa inama zitandukanye zitegura igikorwa cyo kwimura iyo mibiri.

Ati “Twagiye dukora inama zitandukanye mu nzego zitandukanye, dutegura uko tuzafatanya muri iki gikorwa, kugira ngo kizakorwe neza, kandi twizerako tuzabigeraho”.

Rumwe mu nzibutso zishaje zizakurwamo imibiri y'abazize Jenoside ikimurirwa mu rushya.
Rumwe mu nzibutso zishaje zizakurwamo imibiri y’abazize Jenoside ikimurirwa mu rushya.

Rurangwa akomeza avuga ko ubu bamaze kwicamo amatsinda ane, harimo rimwe ry’abafite ingufu bazavana iyi mibiri aho ishyinguye ubu ngubu bayishyira mu modoka, irindi rishinzwe kugenda ku modoka, hakaba itsinda rizaba rishyinzwe kuyisukura ndetse n’irindi rizaba rifasha abahuye n’ihungabana.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, bagashimira cyane Leta y’u Rwanda idahwema gukora ibishoboka byose ngo ihe abazize Jenoside icyubahiro kibakwiye, gusa bakagaya cyane abantu bagize uruhare ku byabaye bakaba batanashaka kugaragaza ukuri ngo bace bugufi basabe imbabazi.

Uru rwibutso rushya biteganywa ko ruzashyingurwamo imibiri ibihumbi 50. Ruje rusanga urundi ruri mu Murenge wa Kinazi, na rwo rumaze gushyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 60 y’Abatutsi bazize Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yoooo? rwose icyo gitecyerezo ubuyobozi bwakarere ka ruhango bwagize nicyiza imana ibahe umugisha kandi ababuze ababo kubera amarorerwa yakorewe mugihugu cyacu bihangane ntibaheranwe nagahinda twifatanyije nabo nukababaro twibuke twiyubaka.

NSIMANA Jeande dieu yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka