Imibiri 72 yabonetse mu Kigo cya Gisirikare cya Bigogwe
Imibiri 72 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mui Kigo cya Gisirikare cya Bigogwe.
Iyi mibiri yabonetse muri iki kigo gisigaye ari icya Gisirikare cya Special Force cya Bigogwe giherereye mu kagari ka Kijote mu Mudugudu wa Kazuba mu karere ka Nyabihu, yabonetse tariki 30 Werurwe 2016.

Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, yavuze ko iyo mibiri bayikuye muri iki kigo cyahoze kitorezwamo n’ingabo za Ex-Far kitwa Camp Bigogwe.
Yagize ati “Yabonetse ahantu bacukuraga fose bari kuvugurura amazu y’ikigo.Tukaba dufite impungenge rero y’uko ahantu haba hari ibigo, imibiri yaba irimo kuko bafataga abantu mu gihe cy’ibyitso bakabajyanamo.
N’ikibigaragaza harimo n’ingoyi bagendaga bababohesha bakabatondeka babaroha mu cyobo.”

Imibiri 72 yabonetse mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe yemejwe na komite y’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Murenge wa Bigogwe n’uhagarariye IBUKA muri Nyabihu ko ari iy’inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside.
Ije yiyongera ku mibiri mibiri yari isanzwe yarabonetse. Yose hamwe uko ari 77 bategura kuyingushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rw’akarere ka Nyabihu, arirwo rwa Mukamira hasozwa icyumweru cy’icyunamo cyatangijwe kuri uyu wa 7 kane tariki Mata 2016.
Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu habarirwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 7.645.
Mu rwibutso rwa Kanzenze muri Rubavu hashyinguwe imibiri igera ku bihumbi bine muri yo, naho mu rwibutso rwa Mukamira hashyinguwemo imibiri 2.075 iziyongeraho indi 77 izashyingurwa mu cyubahiro hasozwa icyunamo.
Juru yahamagariye abaturage baba bazi ahagiye hajugunywa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kujya batanga amakuru kugira ngo nayo izaboneke izashyingurwe mu cyubahiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|