Ikipe ya Maroc ngo yakuye isomo ry’amahoro ku Rwanda
Ikipe ya Maroc yamaze gusezererwa mu mikino ya CHAN, iravuga ko yakuye isomo ry’amahoro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Byatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc, Fouad Ouarzazi, ubwo bari bamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ouarzazi yagize ati "Twakiriwe neza cyane mu Rwanda, ariko kandi tunahakuye isomo ry’amahoro nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside. Tuzajya kuganira ku byarushaho kutubanisha neza nk’abaturage ba Maroc, duhereye ku masomo dukuye ku rwibutso".

Yavuze ko abaturage b’iwabo bishimira kuyoborwa n’umwami ukiri muto ujijutse, kandi ngo ubasha kubumva no kubanisha amoko atuye igihugu, agizwe n’abakomoka i Burayi, aba Berberes n’Abarabu.

Ikipe ya Maroc ni yo yasezerewe mbere mu itsinda A ririmo u Rwanda, Maroc, Cote d’Ivoire na Gabon. Mbere yo kwerekeza iwabo bakaba babanje gusura UUrwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ushatse kureba andi mafoto menshi wakanda aha: https://www.flickr.com/photos/kigali-today/sets/72157661632017914
Ohereza igitekerezo
|