Ikigo nderabuzima cya Muhima cyaremeye umukecuru w’incike w’imyaka 85
Abaforomo bakora ku kigo nderabuzima cya Muhima bashyize hamwe inkunga yo gusana inzu umukecuru w’incike w’imyaka 85 witwa Mukanguhe Madeleine, usanzwe ubana n’umwuzukuru we mu murenge wa Muhima, mu mudugudu wa Amahoro mu karere ka Nyarugenge.
Mukangohe Madeleine umukecuru w’imyaka 85 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigeze kugira abana batandatu batatu bapfa muri Jenoside abandi batatu bapfa nyuma yayo. Kuri ubu afite abuzukuru bagera kuri batanu, ariko abana n’umwe muri bo.

Mu magambo macye n’imbaraga nke z’izabukuru, Mukangohe yatangaje ko yishimye cyane, kubera inkunga yahawe ndo kuba bamwibutse bakamusura.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuko nasuwe n’abashitsi ba Yesu na Bikira Mariya, gusa icyo nifuza babanze bansengere, ikindi imana ibahe umugisha.”

Mugiraneza Dominic umwuzukuru we ufite imyaka 26, babana yatangaje ko uyu mukecuru yamureze kuva afitite imyaka ibiri y’amavuko. Yavuze ko kuri ubu babeshejweho n’akazi k’ibiraka akora ndetse n’abandi bagizi ba neza bafasha nyirakuru.
Yagize ati “Icyo nasaba umuntu wese ufite umutima w’impuhwe ni uko bamuba hafi mu buryo bw’ubuvuzi, cyane cyane bitewe nuko amaze kugera mu buzabukuru agira n’ikibazo cya Pararize.”

Therese Mukamfizi, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhima, yatangaje ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bibazo basanze ari icy’inzu abamo yendaga gusenyuka.

Yagize ati” Inzu ye yarigiye gusenyuka, duhitamo ku mwubakira kugirango inzu itazamugwaho, ubwo twamusuraga mbere twasanze afite n’ikibazo cy’uburwayi, aho agira akaboko kari pararize, rero twahisemo kumufasha kuko n’incike kandi adafite ubushobozi gusa FARG imufasha ku buryo bwo kubaho, natwe twahisemo kumwubakira inzu ye.”

Bamuhaye imifuka ya sima n’amabati bifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nzu amazemo imyaka irenga 30.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|