Igeragezwa rya Jenoside ryakorewe i Muhororo

Ubuhamya n’ubutumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo byagaragaye ko mu cyahoze ari komini Kibirira ariho hakorewe igeragezwa rya Jenoside mu 1990 ubwo Abatutsi bari bahatuye batangiye kwicwa abandi bakameneshwa.

Kuri urwo rwibutso rwa Kibirira ruri mu murenge wa Kibirira mu karere ka Ngororero, tariki 14/04/2012, habereye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso barenga ibihumbi 24.

Umusore witwa Mushimiyimana Louis, umukecuru witwa Uwabyaye Jaqueline ndetse na bagenzi babo basobanuye ukuntu kuva mu 1990 batigeze babona amahoro bazira ubwoko. Jenoside mu 1994 yabaye bamaze imyaka ine ari impunzi kuri paruwasi gaturika ya Muhororo.

Ugushyigikira ubwicanyi kw’abayobozi bo muri icyo gihe ni kimwe mu byatumye kuri iyi Paruwasi hagwa umubare utabarika w’abantu. Ikibabaje ni uko umubare ungana utyo wishwe umunsi umwe ku itariki 13 Mata 1994, kandi nta muntu mukuru wari hafi aho wabashije kurokoka, uretse abana bato bihishaga mu mirambo.

Kuba abantu baratangiye kwicwa kuva kera ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho ihuriye n’ihanuka ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal.

Urwibutso rwa Muhororo rukwiye kwitabwaho rugakorwa neza kandi hagashyirwa amazina y’abahaguye n’inyandiko zivuga amateka yaho; nk’uko byakozwe ku Mugina, i Nyarubuye, i Butare no ku Gikongoro. Imirimo yo kurangiza uru rwibutso izatwara miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kiliziya ya Muhororo yatangiye guhungirwamo n'Abatutsi mu 1990. Muri Jenoside yaguyemo Abatutsi benshi
Kiliziya ya Muhororo yatangiye guhungirwamo n’Abatutsi mu 1990. Muri Jenoside yaguyemo Abatutsi benshi

Urundi rwibutso muri esheshatu ziri muri aka karere rukwiye kwitabwaho nk’uko bisabwa na perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, nawe wari witabiriye uyu muhango, ni urwibutso rwa Nyange narwo rwagaragaje ubwicanyi burimo ubukana bukabije, kugeza n’aho hakoreshwa imodoka zikora imihanda ku bantu badafite intwaro, ahubwo bazira akarengane. Uru narwo rwakubakwa na miliyoni 89 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa IBUKA yashimye abayobozi b’akarere ka Ngororero ndetse anabita imfura kubera ibikorwa bifatika ndetse n’ubuvugizi bakorera abacitse kwicumu, ubu nabo bakaba badasigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka