Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 cyasojwe kuri uyu wa 15 Nyakanga
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(IBUKA) hamwe n’indi miryango iwugize, kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2015, basoje ku mugaragaro icyunamo cy’iminsi 100 isobanura igihe Jenoside yo mu 1994 yamaze.
Ubwo bari bamaze kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 259 zashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse no kuzimya urumuri rw’icyizere rwari rumaze iminsi 100 rwaka, Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko icyunamo cy’uyu mwaka gicumbitswe, kandi ashimira umwihariko w’ibikorwa byagikozwemo.

Nkuranga yagize ati ”Ku itariki ya 15 Nyakanga haba ari ku munsi w’100 neza neza, tukaba tugomba kujya tuza gusoza icyunamo uwo munsi ugeze, kabone n’ubwo haba ari ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu”.
Yashimye kuba ibikorwa by’icyunamo byarabereye ku rwego rw’umudugudu ndetse n’abantu bagize uruhare mu bikorwa bifasha abarokotse Jenoside batishoboye, barimo Umuryango wa Imbuto Foundation uyobowe na Madame Jeannette Kagame.

Ati “Ni hake cyane ubona Madamu w’Umukuru w’Umukuru w’Igihugu agenda akicarana n’abantu batagira shinge na rugero; azi ubwabyo kwicarana na bo icyo bibafasha, kuko iyo abikoze bitanga urugero ku bandi bemeye ubufasha, bakihutisha ibikorwa”.
Nkuranga yavuze ko Ibuka ikirimo gutegura icyegeranyo cy’ibyakozwe muri iki cyunamo gishize cy’iminsi 100, mu rwego rwo kuzashimira inzego zose zabigizemo uruhare; aho yagarutse ku mazu yubakiwe incike n’abapfakazi ndetse n’inka bahawe; bikozwe n’ Imbuto Foundation, Inkeragutabara ndetse n’abanyeshuri n’abari abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG na GAERG).

Grace Mukayirera, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’abagizwe Abapfakazi na Jenoside(AVEGA), yavuze ko mu minsi ishize benshi mu bagize uwo muryango bari bamerewe nabi, ariko ngo hafashwe ingamba zo kubakorera ubuvugizi, bakaba bamaze kubakirwa ndetse ngo barasurwa.
Ibuka ikaba yatangaje ko ku itariki ya 15 Nyakanga ya buri mwaka hagiye kujya haba umuhango ukomeye wo gusoza icyunamo cy’iminsi 100.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|